00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hahishuwe icyakomerekeje P. Diddy muri gereza

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 14 October 2026 saa 08:53
Yasuwe :

Nyuma y’uko umuraperi Sean Combs ‘P. Diddy’ ajyanywe mu bitaro igitaraganya mu mpera z’icyumweru gishize, byamenyekanye ko uyu mugabo yarwanye na mugenzi we agakomereka bigatuma ajyanwa kuvurirwa hanze ya gereza.

TMZ yatangaje ko P. Diddy aherutse kurwana n’umugabo bafungiye muri gereza imwe, ukomoka muri Jamaica, uzwi ku izina rya ‘Dudus’, wahamijwe ibyaha bifitanye isano n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Muri iyo mirwano, Diddy ngo yashatse gushyamirana n’izindi mfungwa zose kugira ngo azishyire mu bibazo.

Amakuru atangwa n’abafungiye muri gereza ya FCI Fort Dix, i New Jersey muri Amerika, avuga ko Diddy na Dudus, ubusanzwe witwa Christopher Coke, barwanye ku wa Gatanu, tariki ya 9 Ukwakira 2026.

Muri iyo mirwano, Diddy yaraneshejwe, akomereka bikomeye ku mutwe, bituma abacungagereza bihutira kumujyana mu bitaro byo hanze ya gereza. Hari saa saba z’ijoro rishyira ku wa Gatandatu.

Bivugwa ko iyo mirwano yatewe n’uburakari bwa Dudus na bagenzi be, nyuma y’inkuru ya NBC News yavugaga ko Diddy yari abayeho mu buryo buhenze, ahabwa serivisi z’icyubahiro za ‘VIP’, kandi bitemewe ku muntu ufunze.

Iyo nkuru ngo yatumye abacungagereza bakora umukwabu muri gereza, basaka imfungwa inshuro ebyiri. Zimwe muri zo, zirimo na Dudus, zambuwe telefoni zari zitunze mu buryo butemewe n’amategeko.

Diddy ni we muntu uzwi cyane ufungiye muri gereza ya Fort Dix. Icyakora, amakuru avuga ko guhangana na Dudus na byo bitoroshye. Uyu mugabo ari kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka 23 yakatiwe mu 2012, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge akoresheje agatsiko.

Nyuma y’iyo mirwano, aba bagabo bombi bahise bashyirwa mu gice cyihariye cya gereza kizwi nka Special Housing Unit, aho buri wese afungiye mu cyumba cye wenyine. Buri wese azahamara ibyumweru bibiri nk’igihano.

Diddy yari asanzwe afungiye muri icyo gice cyihariye. Icyakora, iyo mirwano yabaye ubwo yari yasohotse mu karuhuko agenerwa buri munsi.

Hahishuwe icyakomerekeje P. Diddy muri gereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages