Gravity uri mu bahanzi bagezweho muri Uganda, yatangaje ko Bobi Wine amugeze ahabi asibisha indirimbo ze kuri YouTube, aho ngo yahereye ku yitwa ‘Doboozi lya mutuze’ yari imaze iminsi mike igiye hanze.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Gravity avuga ko Bobi Wine yasibishije indirimbo ye, kubera ko igaruka ku bantu bafite ubugugu bukabije, bakoresha abakene mu nyungu zabo.
Yavuze ko uyu munyepolitike ari umwe mu bantu bameze batyo, kandi ko bidatinze amabara ye ya nyayo azajya ku karubanda, abantu bakamenya uwo ari we.
Ati “Ngaho murebe umuntu ushaka impinduka kuko indirimbo yanjye ivuga ku banyabugugu n’ibisambo, wahisemo kuyisibisha. Bobi Wine arashaka ko mpunga, nkaba impunzi iwacu ariko ntaho nzajya.”
Yakomeje agira ati “Bajya bafata abakene nk’aho badatekereza neza, bakadukina batekereza ko tutazi imikino yabo. Batekereza ko guhisha rubanda amabara yabo aribyo bizabakiza. Ibaze umuntu ushaka kuba Perezida, agakorera ibintu bimeze bitya umuhanzi ukizamuka.”
Nubwo Gravity yibasiye Bobi Wine gutya ariko, bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga batunze agatoki imyitwarire idahwitse y’uyu muhanzi, bamwibutsa ko ashobora kuba yaribye amajwi y’indirimbo ‘Kiwaani’ uyu munyapolitike, amaze igihe ashyize hanze.
Si ubwa mbere aba bombi bajya mu ntambara y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga, kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka, Gravity yibasiye Bobi Wine, igihe yavugaga ko abahanzi badakwiye guhabwa amafaranga na Leta.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!