00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutukana byeruye hagati ya Kendrick Lamar, J. Cole na Drake byakomotse he?

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 23 April 2024 saa 08:55
Yasuwe :

Gutukana byeruye ibizwi nka ‘Beef’ si bishya mu baraperi yaba abazwi mu myaka nka 30 cyangwa se abababanjirije cyane ko mu mwaka ushize hizihizwaga imyaka 50 iyi njyana imaze; byumvikane itari akana na mba.

Usanga abaraperi bamwe bangana urunuka ku buryo aka wa Munyarwanda aho umwe yaciye undi yahacisha umuriro ndetse hari n’aho bigera bamwe bakaba bajya mu mitsi, ibyatangiye ari agapingane gasanzwe bikarangira bibaye ibya nyabyo kandi akenshi bigaturuka ku kantu gato kagenda gakuzwa n’ibindi bikaba birebire.

Urugero rwa hafi ni urwa Tupac na Notorius B.I.G banganye urunuka bakagera aho kuba abanzi beruye cyangwa se Jay-Z na Nas, nabo babayeho nk’injangwe n’imbeba mu myaka ya za 2000.

Uyu munsi sinaje kuganira ibya ‘Beef’ zabayeho kuko ntizigira umubare ahubwo ngiye kuvuga ku ya Kendrick Lamar, J. Cole na Drake bamaze imyaka 11 batukana mu ndirimbo.

Gusa, abakurikira ubuzima bw’ibyamamare muri Leta zunze ubumwe za Amerika bamaze iminsi babona ihangana rya hato na hato rinyuzwa mu bihangano bya Kendrick Lamar na Drake na J. Cole, bagahangana byeruye bitana ba mwana ndetse ashaka kubwira bagenzi be ko ariwe mwami wa Hip Hop.

Ubundi byatangiye gute ?

Usubije amaso inyuma ukareba indirimbo yitwa ‘Control ‘ Big Sean yakoranye na Kendrick Lamar, yagiye hanze ku itariki 14 Kanama 2013, mu gitero cya Kendrick Lamar, yikomonga mu gatuza ko ari we mwami wa Hip Hop i New York no mu yindi mijyi yose igize Amerika. Bivuze ko aba baraperi bamaze imyaka 11 batukana mu ndirimbo.

Kendrick Lamar yabwiye Drake ko ari umuraperi utaragize icyo amarira injyana ahubwo yirirwa asangiza amafoto ku mbuga nkoranyambaga aho kujya muri studio ngo akore imiziki.

Kendrick anaririmba ko ari umwuzukuru wa Niccolo Makievelli, umuhanga wo mu Butaliyani wabayeho hagati ya 1469-1527.

Anacyurira Drake ko anywa ibiyobyabwenge bikamutwara ubwenge mu gihe Kendrick Lamar we abicuruza.

Ati "Si nywa ibiyobyabwenge ndabicuruza ariko wowe byagutwaye ubwenge, kanguka ujye ku murimo ugire icyo umarira injyana”.

Muri iyo ndirimbo Kendrick yabwiye Drake ko adakwiriye kwibara nk’umuraperi uzi kwandika ariko ashyira imbaraga mu kwiyamamaza.

Ni indirimbo Kendrick Lamar aca bugufi agaha icyubahiro Nas, Jay-Z bahimba Jigga, Eminem n’umuraperi witwa André 3000.

Mu ndirimbo ‘Control’ Kendrick Lamar yibasiye cyane abaraperi abibutsa ko ari kubaharurira inzira ku buryo bakwiriye kumwubaha. Yareruye abwira J. Cole, Drake n’abandi ko bagifite urugendo rurerure kugira ngo bafatwe nk’Abaraperi.

Aba baraperi bagamije kurangaza abantu?

BBC mu minsi ishize yanditse inkuru isobanura ko aba baraperi nta kibazo bafitanye gifatika ahubwo bashaka kwifatira Isi bakaba aribo bavugwa gusa, mu cyiswe ’BIG3’. Aribo Kendrick Lamar, J.Cole na Drake.

Amakimbirane yabo yatangiye mu gihe Kendrick Lamar yarimo ashaka uko yinjira mu muziki. Icyo gihe Drake yaramufashije anamuha amahirwe agaragaraga kuri album yise ’Take Care’ anamutumira mu bitaramo yise ’Paradise Tour’ byo mu 2012.

Nyuma y’umwaka umwe, Kendrick Lamar yashyize hanze album yise Good Kid, m.A.A.d City. Mu ndirimbo ya Big Sean yitwa Control twagarutseho, yahawe kuririmbamo igitero atangira kwibasira abarimo Drake, J. Cole, Meek Mill, Mac Miller, Pusha T abamenyesha ko abakunda ariko azanabica nibareba nabi.

Mu Ukwakira kwa 2023 Drake yashyize hanze album yise For All The Dogs, iriho J. Cole. Mu gitero cya J. Cole aririmba ko abaraperi batatu bayoboye abandi ari we, Drake na Kendrick Lamar.

Ni indirimbo yanakunzwe cyane iza ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe muri Amerika. Yanafashije Drake guca agahigo kari gafitwe na Michael Jackson nk’umuhanzi wagize indirimbo zirenzwe imwe zikamamara kuri Billboard hot 100.

Muri Werurwe 2024, Kendrick Lamar yagaragaye kuri album yitwa We Don’t Trust You ya producer Metro Boomin’ n’umuraperi Future.

Reba indirimbo Kendrick Lamar yibasira Drake

Kendrick Lamar asubiza J.Cole waririmbye ko Hip Hop iri mu biganza by’abaraperi batatu; Drake, Kendrick Lamar na J.Cole.

Yaririmbye ati ”Nta bandi bahari, ni njye gusa, nta nyabutatu ihari, nijye muraperi usigaye!” Iyo iriya ndirimbo igiye kurangira hari aho Kendrick Lamar abwira Drake na J. Cole ko ari ‘Imbwa’ kandi azazishyingura mu irimbi ry’injangwe kuko zidafite agaciro k’abantu.

Igitero cya Kendrick Lamar gihura neza n’izina rya album kuko yitwa For All The Dogs, ushyize mu Kinyarwanda ni ubutumwa yageneye imbwa zose. Izo mbwa rero zirimo Drake na J. Cole.

Ntabwo iri waryita ihangana rigamije gusenya kuko uyu Metro, ni we wakoze nyinshi mu ndirimbo ziri kuri abum ya Drake yitwa What A Time To Be Alive yasohotse mu 2015.

Ni abaraperi bahora bashaka amayeri yo kuvugwa cyane no gucuruza, mu 2022, Metro yakuye igitero cya Drake mu ndirimbo yitwa Trance, yanahise afata umwanzuro wo kutamukurikira kuri Instagram.

Drake ntabwo yemeye gutsindwa...

Biilboard yanditse ko ku itariki 25 Werurwe 2024, mu gitaramo cyabereye muri Florida Drake yageneye ubutumwa Kendrick Lamar wari umaze iminsi amubwiye ko ari imbwa.

Yabwiye abafana bari baje ko ”Ibyo Kendrick Lamar na J. Cole bamuvuzeho byamuteye umutwe ariko nta kintu kirenze biteze kumutwara mu buzima bwe kuko bose abarenze muri byose yaba abafana, igikundiro n’indirimbo zikunzwe.”

Ntabwo byarangiriye aho kuko J. Cole yanze kuva ku izima. Nyuma y’ibyumweru bibiri yageneye ubutumwa Kendrick Lamar binyuze mu ndirimbo yitwa 7 Minute Drill iri kuri album yitwa Might Delete Late.

Aririmba ko” Nakiriye telefoni zimbwira ko Kendrick Lamar yantutse, mbasubiza ko ashaka ko abantu bamwitaho kuko yarazimye, icyakora niyongera kuntuka nzamusubiza!”

J. Cole yibutse ko yubaha cyane Kendrick Lamar asaba imbabaza za nyirarurshwa. Ati”Nararengereye, nsabye imbabazi Kendrick Lamar, sinababeshya iminsi ibiri ishize nari meze nabi nyuma yo gukora indirimbo ituka inshuti yanjye.”

Ibi J. Cole yabivugiye imbere y’abafana mu iserukiramuco ryitwa Dreamville Festival aheruka gukorera muri North Carolina. J. Cole mu kwerekana ko yicuza yahise anabwira abafana ko indirimbo yatutsemo Kendrick Lamar azayisiba ku mbuga zicuruza imiziki.

Ku itariki 14 Mata 2024 Drake yashyize hanze indirimbo yise ‘Push Ups’ yibasira Kendrick Lamar ariko bitari ibintu bishingiye ku matiku ahubwo bagamije gucuruza. Ni indirimbo aba aririmba ko umufana wa mbere afite ari Kendrick Lamar.

Ntabwo Drake yibasiye Kendrick Lamar gusa kuko anatuka abarimo The Weeknd, Rick Ross, Metro Boomin na J.Cole.

Drake yasubije abaraperi bamwibasiye

Umva indirimbo yitwa “7 Minute Drill” ya J.Cole yashubije Kendrick Lamar

N’ubwo Kendrick Lamar na Drake bakomeje kwesurana mu mirongo y’indirimbo umwe yibasira undi , hari indirimbo irimo kubahana cyane bakoranye yitwa “Poetic Justice’’.

J. Cole akunze kuririmba ko Drake na Kendrick Lamar aribo baraperi batatu bakunzwe muri Amerika
Kendrick Lamar yabwiye J. Cole na Drake ko abarenze, ari we muraperi rukumbi uba muri Amerika
Drake amaze iminsi ashondana n'abaraperi bagenzi be ababwira ko abarenzeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .