TMZ yangaje ko Marc Agnifilo uyoboye itsinda ry’abunganira uyu muraperi, yavuze ko kimwe mu bituma batekereza batya, ari uko uyu muraperi akeneye kwitabwaho byihariye kandi yifuza kujya mu ivuriro ry’indwara zo mu mutwe kugira ngo yivure ikibazo cy’agahinda gakabije no gukoresha ibiyobyabwenge.
Agnifilo yavuze ko gereza zidafite ubushobozi buhagije bwo kumuha ubufasha bukwiriye muri ibyo bibazo.
Indi mpamvu ituma abunganira uyu muraperi bifuza ko afungirwa mu rugo ni ukuba ari umuntu uzwi cyane, ndetse no kuba hari impungenge z’uko yakorerwa ihohoterwa cyangwa agahura n’ibindi bibazo mu gihe yaba ari muri gereza.
Ikindi kandi, bavuga ko yiteguye gukurikiza amabwiriza yose y’urukiko, kandi ko afite aho aba hazwi neza, bityo bitagorana kumugenzura.
Diddy yahamijwe ibyaha byo gutwara abantu hagamije kubakoresha ubusambanyi. Biteganyijwe ko azakatirwa mu Ukwakira 2025.
Ibyemezo by’inkiko ku bijyanye no gufungirwa mu rugo bifatwa hakurikijwe ibintu byinshi birimo amateka y’uregwa, ibyaha akurikiranyweho, imyitwarire ye, n’ingaruka z’icyemezo ku mutekano w’abandi.
Diddy yatawe muri yombi muri Nzeri 2024. Ubu afungiwe muri kasho iherereye i Brooklyn, New York.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!