00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Céline Dion agiye gukorera mu Bufaransa ibitaramo 10 by’inkurikirane

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 1 April 2026 saa 08:57
Yasuwe :

Umuhanzi Céline Dion yatangaje ko afite ibitaramo bigera ku icumi azakorera mu Bufaransa nyuma y’uko muri 2020 asubitse ibyo yari afite kubera COVID-19 mu 2022 akarwara, ibyatumye atabisubukura nk’uko yari yabiteguye.

Uyu muhanzi w’Umunya-Canada yanyujije ubu butumwa muri video ndende yanyujije kuri Instagram avuga ko ari impano ahaye abafana be dore ko yari ari no kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 58 yari yujuje uwo munsi.

Céline Dion wavuze ko ari gukira yagize ati "Uyu mwaka, nzagira impano nziza y’ubuzima bwanjye, amahirwe yo kubabona, kubataramira nanone i Paris guhera muri Nzeri uyu mwaka. Ndishimye cyane. Niteguye kubikora. Ndiyumva neza. Ndakomeye. Nkumbuye cyane kubabona”.

Yavuze ko azakora ibitaramo icumi by’inkurikirane mu byumweru bisaga bitanu bizambukiranya Nzeri na Ukwakira muri 2026. Byose bizabera i Paris muri La Défense Arena.

Yavuze ko azatarama ku matariki ya 12, 16, 19, 23, 26 na 30 muri Nzeri, na ho mu Ukwakira ni ku wa 3, 7, 10 no ku wa 14.

Uyu muhanzi umaze imyaka 40 mu mwuga w’ubuhanzi, amaze kugurisha kopi za album zisaga miliyoni 250 ku Isi hose, ibimugira umwe mu bacuruje cyane mu mateka y’Isi akaba uwa mbere w’Umunya-Canada wabigezeho.

Céline Dion agiye gukorera mu Bufaransa ibitaramo 10 by’inkurikirane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages