00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Busta Rhymes ashaka kwimukira muri Nigeria

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 December 2025 saa 04:16
Yasuwe :

Umuririmbyi w’icyamamare mu njyana ya hip-hop wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Trevor Smith Jr uzwi ku izina rya Busta Rhymes, yatangaje ko atekereza kwimukira muri Nigeria no gushaka umugore.

Uyu muraperi w’imyaka 53 yabitangaje mu gihe yari hagati mu gitaramo mu iserukiramuco rya Detty December Fest ryabereye i Lagos.

Busta Rhymes yavuze ko ateganya kwimukira muri Nigeria nyuma yo guhagarika umuziki, aho azanahashingira umuryango.

Yagaragaje ko urugendo rwe muri Nigeria rwari urwihariye cyane, ashimangira ko byamutwaye imyaka 15 ngo abone amahirwe yo kuhagera.

Ati “Ndimo gushaka inzu hano, ndimo kureba imitungo nagura. Ndi no gutekereza gushaka umugore, ku buryo igihe nzaba nahagaritse akazi, nzatura hano burundu.”

Uyu muririmbyi ntiyigeze ashaka umugore, icyakora, afite abana batandatu yabyaranye n’abagore bane batandukanye.

Busta Rhymes ashaka kwimukira muri Nigeria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages