Ni inkuru zikomeje kugarukwaho na benshi, nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Burna Boy na Stefflon Don bahoberana ku kibuga cy’indege bagasomana.
Mbere y’aya mashusho, ku itariki 14 Ukuboza 2023, uyu muraperikazi wo mu Bwongereza yahawe impano y’imodoka ya Rolls Royce, bivugwa ko yayihawe na Burna Boy.
Yaba Burna Boy na Stefflon Don ntawe urerura ngo avuge kuri uku gusubirana kwabo, cyane ko ibyabo kenshi bakunze kubigira ibanga nubwo hari aho bigera amarangamutima akabaganza.
Ku wa 19 Ukuboza 2023 mu mashusho Stefflon Don yashyize ku rubuga rwa Instagram agaruka ku ndirimbo agiye gushyira hanze yakoranye na Victony, yemeje ko yasubiye mu rukundo, gusa ntiyahise atangaza uwo bari gukundana.
Burna Boy na Stefflon Don batangiye gukundana mu 2019, batandukana mu 2021.
Gutandukana kwabo kwakurikiwe no guterana amagambo hagati yabo, bigera n’aho Stefflon Don, avuga ko Burna Boy atamuhaza mu buriri ndetse afatirwa imyanzuro na nyina.
Nubwo icyo gihe bari bakomeje guterana amagambo inshuti zo ku mpande zombi zivuga ko aba bahanzi buri umwe yari acyiyumvamo undi.
Burna Boy reportedly gifts Stefflon Don a Rolls Royce pic.twitter.com/27M1rRY1Pq
— @𝗼𝗻𝗲𝗷𝗼𝗯𝗹𝗲𝘀𝘀𝗯𝗼𝘆 (@OneJoblessBoy) December 15, 2023
Stefflon don and burna boy are back together.
pic.twitter.com/1IUG8h0suY— Haywhy09 (@haywhyy09) December 16, 2023



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!