Iki gitaramo kizaba ku wa 7 Gashyantare 2026 muri Mundi Center i Kigali. Ni nyuma y’icya kabiri cyitabiriwe cyane cyabaye tariki 1 Ugushyingo 2025.
Kuri iyi nshuro Mic Tribe yitezweho gukomeza guha injyana ya Hip-Hop nyarwanda urubuga rwo kwigaragaza no kuruhando mpuzamahanga.
Iki gitaramo cyateguwe na Mundi Center cyatewe inkunga n’Uruganda rwa Skol Brewery Ltd rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, binyuze mu kinyobwa cyarwo cya Skol Malt.
Abandi bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo harimo B- Threy, Logan Joe, Pro Zed, Fifi Raya, n’undi muhanzi wubatse izina muri RDC, Yosh B Bahati.
Amatike yo kwinjira agurwa binyuze hano



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!