Abahanzi baririmba indirimbo zitandukanye mu njyana zitandukanye bakoze mu nganzo ndetse ku bakunzi babo tugiye kubafasha gusoza weekend ya kabiri y’umwaka neza.
“VIP Access” - Ish Kevin
Ni indirimbo nshya ya Ish Kevin uri mu baraperi bakundwa na benshi. Muri iyi ndirimbo aba agaragaza ko aho yinjiye hose mu birori, abahari baba basakiwe kuko ababishoboye banywa kugeza bijuse.
“Pom Pom” - Bruce Melodie ft. Diamond Platnumz
Bruce Melodie uri mu bahanzi bamaze kubaka izina muri muzika nyarwanda yashyize hanze indirimbo yari itegerejwe na benshi. Ni indirimbo uyu muhanzi yahuriyemo na Diamond Platnumz wo muri Tanzania na Joel Brown ugezweho muri Nigeria.
“Shimwa Yesu” - Annie Mutoniwase
Ni indirimbo y’umuhanzi Annie Mutoniwase uri mu bakiri kuzamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Uyu muhanzikazi uri mu mwaka we wa gatatu mu muziki, yashyize hanze iyi ndirimbo nk’uburyo bwo kongera gukora umuziki cyane ndetse awushyizeho umutima we wose nyuma y’uko mu mwaka ushize atabashije gushyiramo imbaraga zose bitewe n’ibindi bikorwa yari ahugiyemo.
“Ifaranga” - Mr. Kagame ft. DJ Moon
Ni indirimbo nshya ya Mr. Kagame, aho uyu musore aba agaragaza ko iyo umuntu afite ifaranga abona icyo yifuza cyose yaba umugore cyangwa se icyo kunywa.
“Waratwibutse” - Bwiza
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Bwiza uri mu bakobwa bamaze kubaka izina mu muziki nyarwanda.
Muri iyi ndirimbo aba ashimira Imana yagiye yibuka abantu bari mu bibazo bitandukanye. Ni indirimbo ya mbere Bwiza akoze yo guhimbaza Imana mu gihe amaze atangiye gukora umuziki.
“Si Inkuru Mbarirano” - Mahoro Isaac
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Mahoro Isaac, ukorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Nyamata, yinjiranye mu 2026 indirimbo yitwa Si inkuru mbarirano.
Mahoro Isaac yasobanuye ko yayitekereje nk’uburyo bwo kugeza ku bantu ubutumwa asanzwe atanga buri mwaka, abifuriza umwaka mushya muhire kandi abasabira umugisha w’Imana.
“Noble Reason” - Mani Martin
Ni indirimbo nshya ya Mani Martin iri kuri album ateganya gushyira hanze yise “Rebirth”. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba aririmba ko inganzo ye ayikoresha aririmba kubera impamvu zifatika kandi nziza.
“Story from The Kid…
Ni album ya mbere y’umuraperi Kid From Kigali. Iyi album iriho indirimbo 10. Zirimo iyo yise “Yububu” yahuriyemo na Mike Kayihura, “Kgl We Share” yakoranye na Diez Dola, “Season” n’izindi.
“Intare” - 2Saint, Kevin Klein ft. Boukuru
Abahanzi 2Saint, Kevin Klein na Boukuru bakoze mu nganzo bafasha abakunzi babo kwinjira mu 2026. Muri iyi baba bagaragaza ko Abanyarwanda ari intore badatinya kandi badaterwa ahubwo batera.
“Itumba n’Impeshyi” - RedInk
Ni indirimbo y’umuhanzi RedInk agaragaza ko Isi nta mikino iba ifite akenshi, kuko umuntu akura yumva azahirwa ariko ibintu bikagenda bihinduka.
“Holy’ - Bruce The 1st ft. Amalon , Ariel Wayz
Ni indirimbo nshya ya Bruce The 1st, Amalon na Ariel Wayz. Aba bahanzi baba bagaragaza uburyo urukundo ari rwiza, iyo abantu bahuje umugambi ndetse rimwe na rimwe abarurimo bataryaryana bavuga ko urukundo rwabo ari ntamakemwa.
“Nzabikora” - Shemi
Ni indirimbo nshya ya Shemi. Uyu musore aba aririmba agaragaza ko umugabo yigira, ko hamwe no gukora cyane yizeye ko azagera ku byo yifuza byanze bikunze.
“Ni Ubuntu” - The Clarion Call Choir
Ni indirimbo nshya ya The Clarion Call Choir, aho aba bahanzi baba baririmba ineza Imana yagiriye umuntu ititaye ku byaha bye.
Iyi ndirimbo yanditswe na Mpano Élysée, amajwi akorwa na Patrick Cholet mu gihe amashusho yakozwe na Ten Lee.
“Iyi Si” - Yampano
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Yampano, aho aba agaragaza ukuntu nta mikino ifite. Yerekana ko muri iyi Si, benshi baba bashaka gukoresha abandi mu nyungu zabo.
“Mpa Kukwizera” - Alliance Choir Adepr Gisenyi
Ni indirimbo nshya ya Alliance Choir ADEPR Gisenyi. Muri iyi ndirimbo aba baririmbyi basaba kwegera Imana kurusha uko bisanzwe no kuganira nayo kurusha uko basanzwe baganira. Basabwa kubwira Imana kongera kuvuga ijambo ry’ihumure ryururutsa umutima w’abananiwe kwihanganira ibiri kubabaho muri iki gihe.
“Ndore” - Cyusa Ibrahim
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Cyusa Ibrahim yasubiyemo yahimbwe na Uwera Florida wamamaye muri muzika nyarwanda, mu myaka yo hambere.
Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Bob Pro mu gihe amashusho yakozwe na Rockx. Iri kuri album uyu muhanzi aheruka gushyira hanze yise “Muvumwamata”.
“Ndashima” - Tonzi ft. Muyango
Ni indirimbo nshya Tonzi yahuriyemo na Muyango uzwi cyane mu muziki gakondo, guhera mu myaka yo hambere. Tonzi yabwiye IGIHE yayitekereje ashaka gushima Imana.
Ati “Ni indirimbo ishima Imana nakoranye n’ umubyeyi nakunze cyane kuva kera kubera ijwi rye ryihariye mu njyana ya Gakondo, noneho biba akarusho ubwo nakoraga kuri Radio CFM nagize umwanya uhagije wo kumva indirimbo ze umunyamakuru twakoranaga nawe byari uko ntibyashobokaga ko mu ndirimbo twakinaga haburamo iya Muyango n’Imitari.’’
Arakomeza ati “Ntibyatinze naje kumubona amaso ku maso ngahora mubwira uburyo nkunda uko aririmba, naje kumusaba ko twakorana indirimbo ihimbaza Imana arabyishimira cyane, ni uko twagiye muri studio turayikora none ndashima Imana ko yabashije kudushoboza ubu indirimbo ikaba yasohotse.”
“Yihariye” - Màèl Macash
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Màèl Macash uri mu bari kuzamuka muri iki gihe. Aba agaruka ku musore wakunze umukobwa, ariko ababyeyi be bakamubera ibamba bakanga ababera umukwe.
“Jeje” - Confy
Ni indirimbo Confy yashyize hanze mu buryo bw’amajwi. Aba yishyize mu mwanya w’umuntu waryohewe n’urukundo akavuga ko urwo yahawe n’uwo bari kumwe rwamurenze.
Indirimbo zo hanze…
“Baddi Ah” - Nektunez, Ciza, Tiwa Savage & Shoday ft. Tripcy, P.M.F & Megaej
“Raindance” - Dave ft. Tems
“I Just Might” - Bruno Mars
“ALL IN ONE” - A.L.A ft Snoop Dogg , French Montana , The Game , Fat Joe, By K2
“"The Next Episode Remix” - Dax , Dr. Dre ft. Snoop Dogg
“Gbefun [Fine Shi]” - Shallipopi
“Girl, get up” - Doechii Feat. SZA
“La Vida” - Wiz Khalifa
“Lullaby (mega remix)” - JayDon Feat. USHER & Paradise
“Your Loss” - Abigail Chams



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!