00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie agiye guhurira ku rubyiniro na Ruger

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 27 February 2024 saa 06:22
Yasuwe :

Bruce Melodie uri mu bahanzi bagezweho mu karere, agiye guhurira ku rubyiniro n’abahanzi bakomeye barimo Ruger, Skales n’abandi mu iserukiramuco rizabera muri Suède.

Uyu muhanzi agiye gutaramana n’ibikomerezwa mu muziki w’Afurika mu iserukiramuco ‘One Love Africa Music’ rizabera muri ’Suède’ kuva tariki 5 kugeza 7 Nyakanga 2024,. Rizabera ahazwi nka Röda Sten, Göteborg mu mujyi wa Göteborg.

Bruce Melodie abaye umuhanzi nyarwanda wa mbere witabiriye iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, nyuma y’irya mbere ryabaye mu 2023 rigatumirwamo abahanzi barimo Harmonize, Yemi Alade na Sat B wo mu Burundi.

Melodie azahurira ku rubyiniro kandi n’abahanzi barimo Innoss’B bakoranye indirimbo ‘A l’aise’, Miss Jobizz wo muri Gambia, Izzyno wo muri Sierra Leone n’abandi.

Muri iri serukiramuco ritegurwa na Afro Scandinavia, ryitezweho guhuriza hamwe Abanyafurika n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye bigize umugabane w’u Burayi n’ahandi, baje kwihera ijisho ibyiza bituruka muri Afurika byiganjemo umuco, ibiryo, imideli n’umuziki.

Bruce Melodie agiye guhurira na Ruger ku rubyiniro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages