Nyuma yo kwerekeza muri The Super Level kwa Producer Piano na Gilbert (watunganyaga amashusho), Dj Théo, umujyanama wa Bridge Recordz avuga ko gushaka uzasimbura Piano bisaba kwitonda kandi ko bitari iby’ako kanya.
Aganira na IGIHE, Dj The yavuze ko kuri ubu nta wutunganya umuziki uzwi bafite. Gusa ariko Dj The avuga ko nyuma yo kugenda kwa Piano na Gilbert batazihutira guhita bashaka utunganya indirimbo mushya, kuko ari ibyo kubanza kwitondera no gutekerezaho.
Yagize ati “Nubwo tudafite abatunganya umuziki, gufata akanya ko kubashaka ntabwo bizahagarika imirimo ya Bridges Records, ahubwo tuzakomeza dukore”.
Bivugwa ko Producer Piano yerekeje muri The Super Level, nyuma yo kwemererwa amafaranga agera ku bihumbi 800 byo kwinjira muri iyi Studo, kuko aho aho yakoraga yahembwaga agera ku bihumbi 400 ku kwezi.



















TANGA IGITEKEREZO