Uyu musore yakoreye igitaramo muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hazwi nka Camp Kigali, kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024.
Ni igitaramo cyiswe “Friends of Amstel Experience” gisanzwe kiba buri mwaka guhera umwaka ushize. Yahuriyemo n’abarimo Kenny K-Shot, Mistaek, Bruce the 1st, ET, Nillan n’abandi.
Ku rubyiniro habanje Symphony Band yaririmbye ibihangano byayo bitandukanye. Iri tsinda ryaririmbye indirimbo zirimo iyo bise “Respect”, “Ide” n’izindi. Bakurikiwe na Shema Qusay Diaby, wamenyekanye nka QD, waririmbye indirimbo zirimo ‘‘Teta’’ n’iyo n’iyo yise ‘‘Teta’’.
ET Ndahigwa uri mu banyempano bakizamuka na we yahawe umwanya muri iki gitaramo. Uyu musore yaririmbye indirimbo zirimo iyo yise “Coconut” na “Standard”.
Nilan yashimishije abitabiriye ‘Friends of Amstel’ aho yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo “Credit Card” yakoranye na Mistaek, “Sober” n’izindi.
Bruce The 1st wataramiye abitabiriye, yaririmbiye abakunzi be indirimbo zakunzwe zirimo “Ku Mihanda” yakoranye na Juno Kizigenza, “Up Up”, “Bwe Bwe” yakoranye na Ish Kevin, Kenny K-Shot & Bulldogg, “Umutima’ n’izindi.
Mistaek undi muhanzi wishimiwe cyane n’abitabiriye, aho yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo “Ku Cyaro”, “Ndi kwikora” yakoranye B Threy na “One Time”. Kenny K Shot wari amaze iminsi arwaye yataramiye abitabiriye mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo “Intare”, “Kantona” na “Tequila”.
Bnxn wari utegerejwe na benshi yageze ku rubyiniro yerekwa urukundo rudasanzwe n’abafana benshi, mbere yo kuririmba indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo “Ole” yahuriyemo na Qing Madi, “Finesse” yakoranye na Pheelz, “Gwagwalada” yahuriyemo na Kizz Daniel, and Seyi Vibes, “Propeller” yakoranye na JAE5 na Dave, “Bae Bae”, “Cold Outside” ye na Timaya n’izindi.
Ubwo uyu musore yaririmbaga akenshi yasubiragamo ko yishimiye kuza i Kigali.
Ati "Kigali ndabakunda!" Yaririmbye mu buryo bwa Playback.
Bnxn umaze kugira izina rikomeye mu muziki wo muri Nigeria,, impano ye yavumbuwe na 2Baba ufatwa nk’inkingi ya mwamba mu muziki w’iki gihugu.
Mu Ukwakira 2021 nibwo uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko yinjiye mu muziki neza asohora EP yise ‘Sorry i’m late”.
Muri Werurwe 2022, yakoranuye indirimbo “Finesse” na Pheelz, irakundwa cyane. Ni umusore warushijeho kwamamara muri Nyakanga 2022 ubwo yari amaze gukorana indirimbo ‘Propeller’ yakoranye na Jae5 bafatanyije na Dave wo mu Bwongereza.
Amafoto: Cyubahiro Key
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!