00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Billboard ikomeje kotswa igitutu ku bwo “gusuzugura” Rema

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 18 February 2026 saa 06:40
Yasuwe :

Urubuga rwa Billboard ruri mu kunengwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko rugaragaje ko umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Rema, ari umwe mu bahanzi bakoze indirimbo imwe ikamamara cyane bagahita bazima nyuma yayo.

Billboard ibinyujije kuri X yahoze ari Twitter, yagize Divine Ikubor wamamaye nka Rema umuhanzi wa gatandatu ku rutonde rw’abahanzi 25 basohoye indirimbo imwe gusa ikaba ari yo yamamara cyane izindi ntizigire aho zigera mu kinyejana cya 21 “25 Biggest One Hit Wonders of the 21st Century”.

Iyo ndirimbo ni iyitwa Calm Down yasubiranyemo n’umuhanzi w’Umunyamerika, Selena Gomez.

Billboard yagaragaje ko iyi ndirimbo ya Rema itabashije kugera mu ndirimbo 100 za mbere ‘Hot 100’ zakunzwe cyane muri Amerika muri rusange nubwo yigeze kuba iya gatandatu mu icumi zakunzwe cyane mu ndirimbo ziri mu mu njyana ya Afrobeat ‘U.S. Afrobeats Chart’ muri Kamena ya 2025.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kunenga Billboard kubera icyo bise agasuzuguro kari muri uru rutonde kandi Rema ngo ari umuntu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

Umwe yagize ati "Rema amaze igihe asohora indirimbo mu buryo buhoraho kandi zigakundwa, akuzuza inyubako ziberamo ibitaramo ndetse akanazamura injyana ya Afrobeat ku ruhando mpuzamahanga. Indirimbo imwe kuri urwo rutonde ntabwo ikuraho ibyo byose. Mubifate uko biri”.

Mugenzi we na we yunzemo ati “Bagerageza kwica icyizere cya Rema ariko ni bibi cyane. Billboard ntabwo iyobora Abanyafurika uko bakora ibintu byabo. Urutonde rwabo ntacyo rumaze”.

Nubwo Billboard itavuzweho rumwe iherutse gutangaza ko Rema ari we muhanzi wa mbere uyoboye abandi bahanzi ba Afurika bose by’umwihariko ku bijyanye n’imizingo (album) y’indirimbo.

Ibi yabikesheje umuzingo w’indirimbo ‘Rave & Roses’ yamaze ibyumweru 170 ari uwa mbere mu mizingo yamaze igihe kinini yumvwa cyane kurusha indi (The Longest-Charting African Album) ahita akuraho agahigo kari gafitwe na Wizkid kuri ‘Made in Lagos’ ye yamazeho ibyumweru 164 mu mwaka ushize.

Billboard ikomeje kotswa igitutu ku bwo “gusuzugura” Rema

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages