Korali ya Ambassadors of Christ, yo mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yatangaje ko mu 2011 bakoze impanuka ikomeye yatumye batatu muri bo bahaburira ubuzima abandi barakomereka.
Babigarutseho mu kiganiro bakoreye kuri imwe muri shene za YouTube ya MIE, kigaruka ku gitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 korali imaze ishinzwe, kizaba ku wa 30 Kanama 2026.
Sarah Sanyu, wari kumwe n’abo babana muri iyi korali, yagize ati “Hari 2011. Twari turimo kuva mu rugendo rwa Tanzania tuvuye kuririmba, tugira impanuka mu nzira tugaruka, hapfa abantu batatu”.
Abo batatu yavuze ko ari Philbert, Ephra, na Amosi. Yanongeyeho ko abandi nka batatu cyangwa bane bakomerekeye mu modoka yari itwaye abagize iyi korali bose. Icyakora abakomeretse bose barakize nta wahaburiye ubuzima, n’ubwo hari abakuriyemo ubumuga bw’ingingo.
Uburyo inkuru yavuzwemo byumvikanishaga ko hapfuye abantu benshi cyane, kandi abari muri bisi na bo bemeza ko kugira abarokoka ari igitangaza cy’Imana.
Ati “Hari ukuntu hariya [Tanzania] nta huzanzira riba rihari, umuntu wawe yaguhamagara, yakubura akavuga ngo ubu byarangiye yapfuye. Wazaga wumba abantu bavuga ngo nari nzi ko wapfuye kandi abantu bari bariho. Baratuburaga ku murongo bakumva ko twapfuye ariko twari tukiriho.”
Sarah Sanyu yanavuze ko muri iki gitaramo bitegura gukora bazagira ubutumwa bw’inyongera bazavuga kuri iyi mpanuka ndetse abazacyitabira bakazarushaho kuyisobanukirwa neza nyuma y’imyaka 15 ibaye.
Ati “Ntekereza ko muri gahunda ihari na byo tuzongera tukabivugaho gakeya kuko hari Abanyarwanda benshi batarabisobanukirwa. N’abana bavutse nyuma yaho bakeneye kumenya, bityo ntekereza ko ari byiza ko bazaza kugira ngo babimenye. Bazamenya ibyo batamenye”.
Yavuze ko Imana yabafashije gukomeza kuba hamwe no gukomera mu murimo wo kuririmba.
Ku rundi ruhande, uyu muririmbyi Sarah Sanyu n’ubwo akiri muri iyi korali nk’imwe mu nkingi za mwamba zayo, anamaze igihe kinini ari gukora umuziki ku giti cye n’ubwo bidakunze kubaho mu Rwanda.
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo bazakorera muri BK Arena yatangiye gucuruzwa. Kugeza ubu, ibiciro by’amatike asigaye ku isoko biri hagati y’ibihumbi 10, 15, 20, 25, 30 ndetse na 50 by’Amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!