Iyi nkuru ishingiye ahanini ku mirimo bamwe mu bahanzi nyarwanda bakora nyuma ya muzika harimo kwiga ndetse n’indi mirimo iri hanze y’ishuri na Muzika.
King James uherutse kwegukana Primus Guma Guma Super Star ku shuro ya II, yiga muri Kaminuza ya Mount Kenya i Kigali mu ishami rya MassCommunication. Aherutse gutangaza ko umuziki wamufashije byinshi ubwo yigaga, kuko kuva akiri mu mashuri yisumbuye kugeza ubu ari we wirihira amashuri, aribyo afata nk’akazi ke ka Kabiri nyuma ya Muzika.

Ama-G: Uyu murapei yigaragaje cyane muri uyu mwaka nk’umuhanzi ubishoboye mu njyana ya Hip Hop, ibi byatumye abyubahirwa ndetse bimubyimbishiriza n’umufuka, ariko sibyo atahira kuko akanika Frigo ndetse na za Climatiseurs, nabyo bikongera umufuka w’ayo akura muri muzika.

Riderman: Uyu muhanzi nawe uretse kuba aririmba bikamwinjiriza, yihangiye umurimo muri Studio itunganya umuziki yitwa Ibisumizi. Kugeza ubu nta washidikanya ko yamaze gufatisha kubera agafaranga yakuyemo. Binavugwa ko afite imodoka zikorera amafaranga.

Jay Polly: Umwe mu bahanzi b’injyana ya Hip Hop bakunzwe mu Rwanda, uretse kuba yikundirwa kandi akinjiriza mu muziki, siho gusa yinjiriza kuko afite n’akandi kazi akora ko gushushanya ahazwi nko “ku ivuka art”.

Tom Close: Umuhanzi kuri ubu ubarizwa muri Label ya KINA Music, nyuma y’umuziki aravura rimwe na rimwe mu bitaro bya CHUK, gusa aracyari kubyiga kuko ataraminuza, aho ari muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye, mu ishami ry’ubuvuzi.

Christopher: Ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, kimwe na King James yatangiye umuziki we yiga mu mashuri yisumbuye, mu ishuri rya APACE kugeza n’ubu, Christopher ubu uri mu bahanzi bahatanira PGGSS 3, nk’umwuga we nyuma y’amasomo.

Danny Nanone: Uyu muhanzi w’injyana ya Rap, ubusanzwe uretse kuba ahaha mu muziki, yiga mu ishuri rya IPRC riri mu Karere ka Kicukiro, ahahoze Ishuri rya ETO Kicukiro.

Kizito Mihigo: Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana muri Kiliziya Gatolika ndetse akaba akunze kuririmba indirimbo zishyigikira gahunda za Leta, ubusanzwe afite Fondation ye yise “Kizito Mihigo for Peace” yigisha ubumwe n’ubwiyunge yatangije nyuma yo kwiga no kwigisha ibijyanye na Muzika mu Burayi.

Proffesor Nigga: Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aririmba Hip Hop, ari mu bahanzi badaterwa ipfunwe no kuba umuhanzi hari n’indi mirimo yubashywe bakora, kuko ahubwo we akunda kugaragaza ko nta kibazo bimuteye mu gihe hari ababona ko bidakwiriye kuba umuhanzi uri na Proffessor.

Kamichi: Ubu uri mu marushanwa ya PGGSS 3, ni umunyamakuru wimenyereza itangazamakuru muri Orinfor.

Benshi mu bahanzi nyarwanda tutavuze, bakora umuziki nk’umwuga wabo ku buryo badashishikazwa no gushaka indi mirimo, nanone bitewe nuko umwanya munini bawumara bita ku muziki wabo.
TANGA IGITEKEREZO