Ni amagambo yatangarije mu gitaramo cy’iserukiramuco cyiswe ‘Furaha Festival’ cyabereye i Nairobi, aho benshi bikomye Diamond Platnumz utarigeze akiririmbamo nk’uko byari byitezwe.
Ubwo Zuchu yafataga ijambo, yashimiye Diamond Platnumz wamuzamuye ubwo yamusinyishaga mu nzu ye itunganya umuziki ya Wasafi Records mu 2020.
Ati “Diamond yaramfashije cyane, niwe watumye menyekana kandi yahagaritse imishinga yari arimo icyo gihe kugira ngo abanze azamure umuziki wanjye’’.
Uyu muhanzikazi ukunzwe muri Tanzania no mu karere, yakomoje ku kuba abantu batega iminsi urukundo rwe na Diamond, agaragaza ko atamufata nk’umukunzi we gusa ahubwo amufata nk’intwari ye.
Ati “Diamond ni intwari yanjye. Azahora ari intwari yanjye ikizaba cyose hagati yacu ntakizabihindura’’.
Zuchu yakomeje agaragaza ko impamvu afata uyu muhanzi nk’intwari ye, ati “Usubiye inyuma ukareba aho akomoka ku mihanda yo muri Tandale akaba ageze aho ari ubu, niwe muhanzi wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba. Ni bintu bikomeye cyane yabikoranye imbaraga niyo mpamvu mbona ari ntwari’’.
Mu 2020 nibwo Zuchu yatangiye gukorana na Diamond Platnumz ndetse ibyabo byarenze umwuga bahuriyemo bageza ubwo bakundana kuva mu 2022.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!