Ubwo umuziki nyarwanda wasaga n’utitaweho hano mu Rwanda, hari amazu amwe n’amwe atunganya umuziki yakoraga iyo bwabaga kugira ngo abashe kuzamura urwego rw’umuziki mu Rwanda.
Gukora ku buryo abanyarwanda biyumva mu muziki ugezweho ukorwa n’abanyarwanda ntibyari byoroshye, ariko byarashyize biragera, none kuri ubu umuziki w’abahanzi b’u Rwanda uhagaze ku rwego rwishimirwa na benshi, ibi bikaba bigenda byugururira amarembo bamwe mu bahanzi, berekeza hanze y’u Rwanda kuhakorera ibitaramo, yamara amazu atunganya umuziki ntiyari menshi nko kuri ubu, ariko yakoze akazi katoroshye biza gutanga umusaruro.
Amwe muri ayo mastudio yakuye umuziki ahakomeye, kuri ubu aracyakora ariko andi yarahagaze bitewe n’amikoro adahagije no guhindura imirimo kwa ba nyirayo:
Top5Sai
Iyi ni imwe muri aya mastudio atunganya umuziki yagize uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki ubwo bitari byoroshye, ikabasha kugeza bamwe mu bahanzi bayikoreyemo ku rwego rushimishije. Aha twavuga nka ’Kitoko’, ’Jay Polly’, ’Bulldogg’, ’Fireman’, ’P Fla’, ’Young Grace’ n’abandi. Ubu bamwe bakunzwe na benshi mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no hanze yarwo, kandi na n’ubu iyi studio iracyakora kandi neza.
KINA Music
Iri mu mazu atunganya umuziki akorera mu mujyi wa Kigali yafashije abahanzi nka ’Faysa’l wamenyekanye cyane mu ndirimbo ’Impeta’, ’Ibikomere’, n’izindi, kuri ubu akaba abarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi aho yahinduye izina akitwa KODE zik.
KINA Music yazamuye kandi umuhanzi ’Christopher’ ubu ukunzwe cyane mu Rwanda ndetse yongerera imbaraga ’King James’ na ’Knowless’, n’abandi.
F2K
Iyi nzu yatunganyaga umuziki igamije kuzamura abahanzi nyarwanda ubwo bitari byoroshye kuzamura umuhanzi agakundwa n’abanyarwanda ku rwego rw’igihugu, ariko yabigezeho ibasha kuzamura umuhanzi ’Neg G The General’, ’Riderman’ wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ’Rutenderi’ n’izindi zamenyekanye abifashijwemo na F2K Studio n’ubwo isa nk’itakibaho, Riderman akomeje kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda.
Sound of Hope Studio
Lick Lick niwe wakoreraga muri iyi nzu yafashije benshi kumenyekana mu muziki wabo, twavuga nk’itsinda rya ’Tuff Gang’ yakoreye indirimbo zakunzwe zirimo iyitwa ’Kwicuma’, n’izindi.
Bridge Record
Aha hakorewe indirimbo zagiye zikundwa cyane, aho twavuga nk’indirimbo ’Amayobera’ ya Meddy yakozwe na Producer Lick Lick, igakundwa cyane ikanambuke umupaka w’iburengerazuba igakundwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo ahitwa i Butembo.
Aho niho indirimbo z’abanyarwanda zari zitangiye gukundwa n’abanyarwanda ubwabo n’izindi nyinshi.
Dream Record
Izwiho kuba yarazamuye itsinda ’Dream Boys’ rigizwe n’abasore babiri, ’Platini na TMC’, aho yabafashije kumeyekana mu ndirimbo ’Magorwa’ yakunzwe cyane.
Ahagana mu mwaka w’2003 ndetse na mbere yaho, abanyarwanda benshi biganjemo urubyiruko bikundiraga indirimbo z’abanyamahanga zirimo izo mu bihugu by’abaturanyi nk’iza Mr Nice, Koffi Olomide, Jose Chameleone, Ragga D, ndetse n’abandi, gusa kuri ubu haragaragara akazi katoroshye kakozwe n’aya mazu atunganya umuziki kuko imikorere yayo ishimwa n’abanyarwanda aho bigaragarira ku rukundo bafitiye umuziki w’abanyarwanda kuri ubu.



















TANGA IGITEKEREZO