Sano Derek umuhanzi ukora injyana ya R&B, kuri ubu nyuma y’aho ashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “ Mbona unyemera”, irimo kuvugwaho byinshi mu bakurikirana muzika nyarwanda. Bimwe mubivugwa kuri iyo ndirimbo, ni uko hagaragaramo Derek noneho abyina, mu gihe ubundi yari asanzwe aririmba atuje, ikindi ni uko harimo umukobwa benshi bemeza ko yatumye iyo ndirimbo irushaho gukundwa, bitewe n’ukuntu yitwaye imbere ya ‘Camera’.
Aganira na IGIHE, Derek yagize ati: “ Ubundi narinsanzwe nkora injyana zitihuta cyane, ariko bitewe n’uko numvaga nshaka guha abakunzi banjye indirimbo yihuse, byabaye ngombwa ko mbyina mu ndirimbo yanjye ‘Mbona unyemera”.
Sano Derek yakomeje asaba abakunzi be kumushyigikira muri muzika ye kugirango umwaka utaha azabe yakwitabira amwe mu marushanwa akomeye aba buri mwaka harimo Primus Guma Guma Super Star.
Reba amashusho y’indirimbo " Mbona unyemera" ya Derek.



















TANGA IGITEKEREZO