Amani yabwiye IGIHE ko yahisemo gukorana iyi ndirimbo na Jay Polly kuko ari umuhanzi yubaha ibikorwa bye, yifuje ko yamufasha kuzamura izina rye.
Ati “Ni umuhanzi ukomeye mu Rwanda, yatwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star, urumva ko buri wese yakwifuza gukorana na we. Nashakaga gukorana n’umuhanzi wamfasha kuzamura urwego rw’umuziki wanjye.”
Iyi ndirimbo ye na Jay Polly ivuga ku rukundo rw’umukobwa n’umusore, aho umwe muri bo asaba undi kumubwira ijambo ryiza rikora ku mutima.
Amani yavuze ko yifashishije Karyugahawe Bright umaze kumenyekana nka ‘Karyuri’ mu mashusho y’indirimbo ye ‘Akajambo’, kuko ari umwana ufite impano, kandi ko yashakaga kumushyigikira mu rugendo rwe rwo kugeza kure impano ye.
Uyu mwana mu minsi ishize yahujwe na Meddy nyuma yo kugaragaza impano idasanzwe mu kubyina indirimbo ye “We Don’t Care”, yiyemeza kumufasha.
Meddy yamwemereye kumufasha mu bijyanye n’ibiribwa, imyambaro no kumwishyurira ishuri, cyane ko nubwo afite imyaka umunani atararikandagiramo.
Usibye ubuzima bwa buri munsi, Meddy yemereye uyu mwana kumushakira ahantu yakwigira kubyina akaba yavamo umubyinnyi w’umwuga.
Amani wifashishije uyu mwana, afite gahunda yo kwagura ibikorwa by’umuziki we abinyujije mu ndirimbo nyinshi yitegura gusohora ziherekejwe n’amashusho yazo. Yavukiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), umuryango we uza mu Rwanda afite imyaka ibiri.
Yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika afite imyaka 17, aho akora imirimo itandukanye ndetse n’umuziki. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo "Akajambo" yakozwe na Producer Trackslayer, umaze iminsi ashinze studio ye yise ‘The Track Slayer Music’.
Amani yakoze izindi ndirimbo zirimo “Byose birakunda”, “Bindimo”, “My Baby”, “Naguhisemo” n’izindi. Yavuze ko afite gahunda yo kuba umuhanzi ukomeye, agakora ibihangano bitandukanye kandi bifite ireme, akaba atekereza ko bizamugeza kure hashoboka mu muziki we.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!