00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alpha Blondy ntakiririmbye muri KigaliUp Festival

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 20 August 2017 saa 02:02
Yasuwe :

Icyamamare mu njyana ya Reggae, Seydou Koné uzwi nka Alpha Blondy, byatangajwe ko atacyitabiriye iserukiramuco rya muzika rizwi nka Kigali Up rigomba gusozwa kuri iki Cyumweru.

Alpha Blondy yagombaga kugera i Kigali kuri uyu wa Gatandatu, agataramira abanyarwanda kuri iki Cyumweru, ku munsi usoza Kigali Up Festival iri kuba ku nshuro ya karindwi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, abari bagiye gutegereza uyu muhanzi ku kibuga cy’Indege i Kanombe, batashye amaso aheze mu kirere gusa biza gutangazwa ko atacyitabiriye.

Abategura Kigali Up Festival kuri iki Cyumweru umunsi iri serukiramuco rigomba gusorezwaho, babinyujije ku rukuta rwaryo rwa Facebook, bagize bati “Tubabajwe no kumenyesha ko Alpha Blondy atigeze agera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryahise [ryo ku wa Gatandatu] ndetse ku bw’ibyo ntabwo aza kuririmba kuri iki gicamunsi nkuko byari biteguye.”

Ubutumwa bw'abategura KigaliUp Festival buvuga ko Alpha Blondy atakije mu Rwanda

Alpha Blondy yari yemejwe nyuma y’uko byari byatangajwe ko Alicia Keys yiteguye kuza gukorera igitaramo mu Rwanda ariko abategura Kigali Up bavuga ko bagize ikibazo cy’ingengo y’imari itarahuye n’ibyari bikenewe mu guhaza ibisabwa mu rugendo rwe.

Mu gitaramo cyo gufungura iri serukiramuco ku nshuro ya karindwi, abahanzi barimo Makumbi Sounds, Israel Mbonyi, King James, Soleil Laurent n’itsinda rye, Patoranking na Ismaël Lô nibo baririmbye.

Nubwo Alpha Blondy atitabiriye iri serukiramuco, kuri iki Cyumweru, abahanzi barimo Manou Galo, Ismael Lo, Soleil Laurent na Quantum Split, Riderman, Mani Martin n’abandi baraza gususurutsa abari buze kuryitabira muri IPRC Kicukiro.

Alpha Blondy yatangiye umuziki mu mwaka wa 1981
Mu ndirimbo yakoze zitabarika harimo izakunzwe cyane zirimo "Guerre Civile", "Téré", "Jerusalem" , “Brigadier Sabari”, "Les Imbéciles", "Journalistes en danger" yavugaga ku rupfu rw’uwitwa Norbert Zongo n’izindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages