Harolimana Emmanuel w’imyaka 22 y’amavuko yagarutse i Kigali kuri uyu wa Gatanu avuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yataramiye abakunzi b’umuziki akoresheje inanga gakondo ya Kinyarwanda.
Aganira na IGIHE, yavuze ko yanahakuye ubumenyi bwo gucurangira inanga gakondo ya kinyarwanda ku manota y’umuziki.
Uyu musore hamwe n’abandi babiri baturutse umwe muri Kenya na Ethiopia nibo bari bahagarariye Afurika basanze abandi bagera ku ijana na makumyabiri na barindwi (127) baturutse mu bihugu 50 byo ku Isi bari bitabiriye amahugurwa ku gucurangira ibikoresho gakondo ku manota y’umuziki.
Uretse kuba barize ubu buryo bushya bwo gucuranga ngo bahawe umwanya wo gusangiza abandi ku muco w’ibihugu byabo binyuze mu muziki gakondo wa buri gihugu, ubwo bazengurukaga Leta zigera kuri eshanu batarama, harimo Leta ya Colombia, mu mujyi wa Boston n’ahandi.
Harolimana kandi aganira na IGIHE yavuze ko yanyuzwe no kumenyekanisha u Rwanda kuri benshi batari baruzi, uretse kuba yarataramye mu muco gakondo w’u Rwanda acuranga ndetse anaririmba ati “Nashimishijwe no kubona hari benshi bahise bafata icyemezo cyo kuzaza mu Rwanda, nyuma yo kubabwira ibyiza birimo kawa ihava, ndetse no kuba hari imisozi miremire, ingagi n’ibindi binogera ba mukerarugendo”.
Ati “Ngereranyije nsanga nka 90% baramenye u Rwanda batari baruzi, kuko bamwe bavugaga ko baruzi ku ikarita gusa kandi nta makuru bari baruziho ndetse ko barwishimiye”.
Harolimana atangaza ko mu gihe yamaze yiga gucuranga inanga agendeye ku manota y’umuziki kitazapfa ubusa, ko ahubwo ateganya kuzataramira Abanyarwanda abumvisha uburyo umuziki gakondo ushobora gucurangwa ku manota.
Ati “Ubu nshobora gucuranga inanga ya kinyarwanda nkajyana n’usanzwe akoresha iy’amanota kandi nzigisha bagenzi banjye nk’ibyo nize kuko ari yo mpamvu nabyize”.
Harolimana yagiye muri aya mahugurwa tariki 20 Kanama nyuma yo gutsinda ibibazo yagiye abazwa n’abo muri leta zunze Ubumwe Z’Amerika bateguye iri rushanwa.
Mu Rwanda abasanzwe bacuranga bakoresheje inanga barimo Nzayisenga Sophie, Ngarukiye Daniel (na we wasohokeye u Rwanda gutaramira mu Busuwisi) n’abandi.
Certificate of achievement
Dear Emmanuel Harorimana , Rwanda-Inanga
Participation
Is hereby awarded this certificate of achievement by the world peace orchestra for the outstanding performance exhibited at the play for peace concert at the Avery Fisher Hall- Lincoln center on September 10th 2013.
The success for performance was only though the hard work of the students who had shown extraordinary effort at the levels.



















TANGA IGITEKEREZO