00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi bo muri PGGSS III barahamya ko nta bwoba batewe no kuririmba LIVE

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 29 June 2013 saa 10:20
Yasuwe :

Mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri, abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS III bamaze bitegura ibitaramo bya LIVE, baratangaza ko nta kibazo na kimwe bafitiye kuririmba Live ahubwo ko bari barategereje ko uyu munsi wo kuwa Gatandatu ugera bakereka abafana babo ibyo bamaze igihe babahishiye.
N’ubwo bamwe muri aba bahanzi 11 bari muri iri rushanwa, ari ubwa mbere bagiye gukora ibitaramo mu buryo bwa LIVE, bavuga ko babyiteguye neza, kandi ko basanze kuririmba LIVE ari byiza kurusha plaback (…)

Mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri, abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS III bamaze bitegura ibitaramo bya LIVE, baratangaza ko nta kibazo na kimwe bafitiye kuririmba Live ahubwo ko bari barategereje ko uyu munsi wo kuwa Gatandatu ugera bakereka abafana babo ibyo bamaze igihe babahishiye.

N’ubwo bamwe muri aba bahanzi 11 bari muri iri rushanwa, ari ubwa mbere bagiye gukora ibitaramo mu buryo bwa LIVE, bavuga ko babyiteguye neza, kandi ko basanze kuririmba LIVE ari byiza kurusha plaback bari basanzwe baririmba bakoresheje CDs.

Umwe muri bo yagize ati “Ntitwari tumenyereye ibitaramo bya Live kuko nka twe abahanzi hari abadashobora gupfa kubikora kuko bisaba amikora kandi abenshi muri twe, ntayo tuba dufite, ariko ubu turiryizeye”.

Hari abavuga ko badatewe ubwoba na Live kuko baririmbye mu makorari, kandi amakorari adakoresha uburyo bwa playback ku buryo nta kibazo, byongeye kandi ngo bakoze n’imyitozo ihagije.

Urugero ni umuhanzi witwa Mico the Best wagize ati “Naririmbye muri Korari, ubwo nigaga mu mashuri yisumbuye i Butare, na nyuma yaho nakomeje kuririmbamo, ndumva nta bwoba ntewe na Live”.

Mico yemeza ko kuba yaraciye muri korari byamufashije kugeza n’ubu muri aya marushanwa.

Abandi bahanzi bafashwa no kuba baraciye mu makorari, ndetse n’ubu bikibafasha cyane barimo Knowless waririmbye muri Korari Maranatha, Christopher waririmbye muri korari Saint Augustin n’abandi impano yabo yabagariwe no kuririmba mu makorari.

Igitaramo cya mbere cya LIVE cy’aba bahanzi kirabera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2013, kuri Stade Amahoro i Remera. Kwinjira ni ubuntu.

....IGIHE tubagezaho amafoto LIVE y’uko icyo gitaramo kiza kuba kiri kugenda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages