Rwirangira Alpha umuhanzi uri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagize icyo avuga muri iyi minsi abanyarwanda bagiye kwinjiramo bibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Alpha yavuze ko yifatanyije na buri munyarwanda wese muri iyi minsi y’icyunamo.
Aganira na IGIHE, Alpha yagize ati”ntibyari bikwiriye ko umunyarwanda yica umunyarwanda mugenzi we, ariko sekibi ariwe satani yaraje ahumya bamwe bakora amahano. Twese hamwe nk’abanyarwanda turusheho guharanira kwigira kandi twubaka igihugu cyacu”.
Alpha ni umuhanzi wagize uruhare mu kumenyekanisha muzika hanze y’igihugu ubwo yegukanaga igikombe cya Tusker Project Fame akivanye mu gihugu cya Kenya.
Reba indirimbo "No money no love" ya Alpha.



















TANGA IGITEKEREZO