00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoze Jenoside aho bari hose ku isi bakwiye gukorwa n’isoni - Jah Bone D

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 7 April 2013 saa 09:05
Yasuwe :

Muri ibi bihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19, umuhanzi w’Umunyarwanda Rurangirwa’ Jah Bone D’ Darius utuye mu gihugu cy’u Busuwisi yagize icyo abwira abagize uruhare muri Jenoside aho bari hose ku isi.
Jah Bone D umuhanzi uririmba, akandika, akanatunganya indirimbo ziri mu njyana ya Reggae, ni umwe mu bahanzi nyarwanda babarizwa ku mugabane w’u Burayi ariko bakunda kuza gutaramira abanyarwanda, dore ko buri mwaka aba afite igitaramo ahategura.
Mu kiganiro yagiranye (…)

Mu kiganiro yagiranye na GIHE kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2013, Jah Bone D ati: “Mbona ubumwe butakoroha kubugeraho mu gihe abagize uruhare muri Jenoside bose aho bari hose batumva bakozwe n’isoni z’ibyo bakoze maze ngo babyamagane, basabe imbabazi , bityo n’abahohotewe bagire aho bahera basana imitima.“

Jah Bone D mu gitaramo mu Busuwisi

Yakomeje agira ati: “Nifatanyije n’Abanyarwanda bose babuze ababo mbasaba ko twakomeza gukomeza umutima wo kwihangana kandi tugakomeza gusabira roho z’abavandimwe bacu bazize akarengane. Amahoro y’Imana abe kuri mwe.”

Jah Bone D amaze gushyira hanze imizingo 3 y’indirimbo ze, akaba ateganya kuza gutaramira abanyarwanda kuwa 11 Gicurasi, umunsi hibukwaho umunsi Bob Marley yatabarukiyeho.

Umva indirimbo ’Imyaka irashize’ hano:

KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages