00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zizou yahurije Urban Boyz, Jay Polly, Uncle Austin na Teta mu ndirimbo nshya yise “Fata Fata”

Yanditswe na
Kuya 6 October 2013 saa 12:07
Yasuwe :

Umuhanzi Zizou Alpacino, wahimbye indirimbo yitwa “Bagupfusha Ubusa”, “Arambona Agaseka” n’izindi yashyize hanze indi ndirimbo yise “Fata Fata”, irimbwa na Urban Boyz, Jay Polly, Uncle Austin na Teta.
Aganira na IGIHE, Zizou yavuze ko iyi ndirimbo iri ku zigize Album ye ya mbere yitwa “5/5 Experience” ateganya gusohora mu Kuboza uyu mwaka.
Zizou, wari umaze igihe atumvikana cyane mu muziki nyuma yo gusohora indirimbo “Bagupfusha Ubusa” yakunzwe cyane, avuga ko yari ari gutegura imishinga (…)

Umuhanzi Zizou Alpacino, wahimbye indirimbo yitwa “Bagupfusha Ubusa”, “Arambona Agaseka” n’izindi yashyize hanze indi ndirimbo yise “Fata Fata”, irimbwa na Urban Boyz, Jay Polly, Uncle Austin na Teta.

Umuhanzi Zizou wahuje Urban Boyz, Jay Polly, Uncle Austin na Teta mu ndirimbo "Fata Fata"

Aganira na IGIHE, Zizou yavuze ko iyi ndirimbo iri ku zigize Album ye ya mbere yitwa “5/5 Experience” ateganya gusohora mu Kuboza uyu mwaka.

Zizou, wari umaze igihe atumvikana cyane mu muziki nyuma yo gusohora indirimbo “Bagupfusha Ubusa” yakunzwe cyane, avuga ko yari ari gutegura imishinga myinshi irimo iyi ndirimbo ashyize hanze.

Ati “Vuba aha ndasohora iyi Album yari impugije cyane”.

Zizou avuga ko ateganya guhita asohora amashusho y’iyi ndirimbo, nyuma akazasohora indi irimo abahanzi The Ben, Meddy na Jay Polly nk’uko yari yarabitangaje.

Zizou Alpacino yamenyekanye cyane mu gushushanya no guteza imbere abahanzi akwirakwiza ibihangano byabo.

Niwe wazanye agashya mu muziki w’u Rwanda ko kwitirirwa indirimbo ataziririmbyemo.

Nyinshi mu ndirimbo ze zarakunzwe cyane harimo na “Bagupfusha Ubusa” yabaye indirimbo y’umwaka muri Salax Awards 2012.

Umva Indirimbo "Fata Fata" ya Zizou:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .