– Ntaririmba ariko agiye kuzuza album yise “5/5 Experience”
– Iyo asohoye indirimbo benshi babyiganira kuyishakisha
– Si umu Dj uvanga imiziki ariko yihaye izina ry’umwuga nka Dj Zizou
– Ahuza abahanzi baza ku isonga mu gukundwa mu Rwanda nta turufu yitwaje
– Uburyo indirimbo zigurumana mu mitima y’Abanyarwanda bituma yibazwaho byinshi
– Ibanga akoresha afite abarimuvunguriyeho
– Yitwa Iradukunda Zizou izina ry’ubuhanzi akaba Dj Zizou
Iradukunda Zizou benshi bazi nka Dj Zizou Al Pacino yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Niko Nabaye’ imwe mu zigize album ye ya mbere yise “5/5 Experience” ateganya gushyira hanze mu mpera z’uyu mwaka.
Dj Zizou ntiyiburira mu dushya……
Nk’uko bisanzwe uyu musore iyo ashyize hanze indirimbo ntiyiburira kugira agashya agaragazamo haba mu buryo amajwi yayo atunganyijwe cyangwa amashusho ari nabyo bituma benshi bayivugaho byinshi. Muri ‘Niko Nabaye’ Dj Zizou yakinishije Safi n’umuhanzi witwa Tony ibyo baririmba babishyira mu ngiro basomana bahuje umunwa ku wundi.


Ntibyari bimenyerewe mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi Nyarwanda ariko Dj Zizou we yabishyize mu ngiro ndetse aya mashusho akaba yatangiye gusakara hirya no hino mu tubyiniro n’utubari tw’i Kigali ahanini kubera umudoho w’iyi ndirimbo, amazina akomeye y’abahanzi bayiririmbyemo by’umwihariko uburyo amashusho akozemo bituma buri wese uyirebye yumva yasubiza inyuma kugeza ijisho rye rihaze.

Imbaraga Dj Zizou akoresha zikomora he?
Imbaraga Dj Zizou akoresha mu gukoresha igihangano gishakishwa na benshi mu Rwanda, ngo ni uko areba uko abandi bahanzi n’aba Dj bagenzi be babigenza ku rwego mpuzamahanga na we akabishyira mu ngiro.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Zizou yasobanuye ko yirinda gusohora indirimbo buri munsi mu rwego rwo gushaka uburyo yashyira hanze igihangano gifite ireme kandi kizakundwa igihe kirambye bitandukanye na bamwe basohora indirimbo ikagurumana nk’amashara ukwezi kumwe igahita yibagirana.
Dj Zizou yagize ati “N’abandi bahanzi hanze niko babigenza, ntabwo wasohora indirimbo buri munsi ngo abantu baryoherwe. Bisaba ko ubakorera ikintu cyiza, kikagutwara umwanya ariko kikazasohoka ari umwimerere kandi kiryoshye ndetse kikazakundwa igihe kirekire”

Yakomeje agira ati “Uzarebe na P Square, birinda gushyira hanze indirimbo mu kajagari, basohora imwe bakayamamaza ndetse bagaha abafana umwanya uhagije wo kuyumva. Nibyo bituma indirimbo ikundwa mu gihe kirambye, naho iyo usohoye buri kwezi se urumva abafana bo bagira imitima ikunda buri kintu cyose ubahaye muri ubwo buryo”
Kuki isura ya Uncle Austin bayihishe?
Muri ‘Niko Nabaye’ Dj Zizou yahuje abahanzi Riderman, Urban Boyz, King James na Uncle Austin . Bitunguranye Uncle Austin ntagaragara muri aya mashusho kandi yaragize uruhare mu kuririmba muri iyi ndirimbo.

Nta yindi mpamvu ibyihishe inyuma ahubwo ngo ni uko bafashe amashusho ari hanze y’u Rwanda bityo isura ye ntiyagaragara mu mashusho.
Uncle Austin ati “Impamvu ntagaragara muri video ni uko bafashe amashusho nagiye muri Uganda. Ni njye wanabashakiye aho bayikoreye ariko inshuro eshatu zoze bakoze shooting(bafashe amashusho) nari i Kampala, nagarutse nsanga Video yararangiye. Nta kibazo kirimo rwose”
TANGA IGITEKEREZO