00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo “Fata Fata”, Dj Zizou yayikoze yigana (ashishura) Banono yo muri Zambia

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 9 October 2013 saa 10:49
Yasuwe :

Birarushaho gufata intera ko abahanzi nyarwanda bakora umuziki bigana (bashishura) ibihangano by’abandi, nyuma ya Tom Close, Just Family na Bruce Melody duheruka kwandikaho, ubu noneho haje Dj Zizou.
N’ubwo we ataririmba, hagendewe ku byo amaze gukora, Dj Zizou yari asanzwe afatwa nk’umuhanzi, ukora ibihangano yifashishije abahanzi kandi bigakundwa.
Dj Zizou, wamenyekanye ahanini biturutse ku gufasha abahanzi akwirakwiza ibihangano byabo mu banyarwanda, yakoze indirimbo Fata Fata (…)

Birarushaho gufata intera ko abahanzi nyarwanda bakora umuziki bigana (bashishura) ibihangano by’abandi, nyuma ya Tom Close, Just Family na Bruce Melody duheruka kwandikaho, ubu noneho haje Dj Zizou.

Dj Zizou Alpacino wakoze indirimbo Fata Fata

N’ubwo we ataririmba, hagendewe ku byo amaze gukora, Dj Zizou yari asanzwe afatwa nk’umuhanzi, ukora ibihangano yifashishije abahanzi kandi bigakundwa.

Dj Zizou, wamenyekanye ahanini biturutse ku gufasha abahanzi akwirakwiza ibihangano byabo mu banyarwanda, yakoze indirimbo Fata Fata agendeye ku njyana n’umwimerere by’indirimbo yitwa “Banono” ya Jane Osborne na Jay P, yo muri Zambiya.

Iyi ndirimbo “Banono”, Zizou yiganye yo yakozwe mu mwaka wa 2011. Aganira na IGIHE, Zizou yavuze ko nyinshi mu ndirimbo nyarwanda zikorwa hagendewe ku kwigana ibihangano by’abandi bityo ko kuri we yumva nta kibazo gihambaye kibirimo.

Nyuma ya Just Family, Tom Close, Bruce Melody n'abandi hatahiwe Dj Zizou mu gushishura

Aha Zizou yaciriye umunyamakuru wa IGIHE umugani ugira uti “Kwiga ni ukwigana”, anavuga ati “Abumvise ubutumwa nashakaga gutanga barabwumvise kandi abazayikunda bazayikunde!”

Mu kiganiro na Teta, wumvikana cyane muri iyi ndirimbo kuko ari we uririmba inyikirizo, yavuze ko injyana (melodie) yayihawe na Dj Zizou. Ariko avuga ko Dj Zizou atigeze amumenyesha ko iyi ndirimbo ifitanye isano n’indi yo muri Zambiya.

Ati "Njyewe icyo nasabwe kwari ukugenda ngashyiramo ijwi ryanjye nk’uko nabikoze muri ’Ndagukunda Nzapfa EJo’ ya Unlce Austin. Ibyo bintu byo gushishura nabyumvise none".

Mu Rwanda kwigana indirimbo z’abahanzi bandi bigaragara nk’ubuswa bikanafatwa nabi ku bafana b’uwo muhanzi kuko nta gishya aba ari kubaha uretse kwigana iby’ahandi atabisabiye uburenganzira.

Fata Fata ya Dj Zizou:

Banono ya Osborne na Jay P:

Umva indirimbo ya Bruce Melody n’iyo yiganye:

Teta avuga ko mu kuririmba iyi ndirimbo yahawe inyikirizo na Dj Zizou
Uncle Austin wumvikana muri iyi ndirimbo
Umuraperi Jay Polly wumvikana muri iyi ndirimbo
Urban Boyz nabo bumvikana muri iyi ndirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .