Hashize imyaka ine Young Grace avuga ko yiga muri Kaminuza yahoze yitwa RTUC mu ishami ry’Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi.
Mu mezi ashize, Young Grace yashakishijwe igihe kirekire na Polisi y’u Rwanda akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye.
Yarangije kaminuza mu magambo?
Yamaze amezi atatu ashakishwa nta muntu uzi aho yarigitiye gusa kuwa Mbere tariki ya 1 Kamena 2015 afatirwa aho yari yihishe mu Mujyi wa Rubavu. Yafunzwe igihe gito ndetse akiranuka n’abo yari abereyemo imyenda nyuma yo kugezwa imbere ya parike.
Tariki ya 18 Kamena 2015, Young Grace yatangarije IGIHE ko nyuma y’ibizazane yari amazemo iminsi ngo ‘yasubiye mu buzima busanzwe no kurangiza amasomo ya Kaminuza.
Icyo gihe yahamije ko agiye gukora amanywa n’ijoro kugira ngo arangize igitabo gisoza amasomo ya Kaminuza no kwitegura guhabwa impamyabumenyi mu mpera mu mpera za 2015.
Young Grace yavuze ko iki gitabo abarimu bagihaye amanota 70%. Yashimiye cyane ababyeyi be bamwishyuriye amafaranga y’ishuri n’abantu bose ‘bamubaye hafi muri uru rugendo’.
Kaminuza yaguye mu kantu…
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB) bugikubita amaso amafoto Young Grace yifotoje afite igitabo [kiriho ibirango by’iri shuri] n’indabyo z’ibyishimo avuga ko yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, bwaguye mu kantu ngo kuko butamuzi mu banyeshuri bufite.
Mbanzabugabo Jean Baptiste, Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi ari naryo Young Grace avuga ko yarangirijemo, yabwiye IGIHE ko yatunguye bikomeye no kubona uyu mukobwa yiyitirira kurangiza muri iri shuri kandi atararyizemo.
Yagize ati “Uwo mukobwa witwa Young Grace ibyo yatangaje ni ikinyoma, ntabwo yize muri Kaminuza yacu. Ibi bigomba kuba isomo no ku wundi muntu wese ushobora kwiyitirira ko yarangije hano, ntabwo tumuzi, ntabwo yarangirije hano.”
Baheruka kumuca iryera muri 2012
Young Grace ngo yaherukaga ku ntebe y’ishuri muri iyi Kaminuza mu mwaka wa 2012. Umuyobozi w’ishami Young Grace yari yaratangiyemo, yahamije ko uyu mukobwa yahize igihe gito areka ishuri mu buryo Kaminuza itigeze isobanukirwa.
Ati “Yaherukaga hano mu mwaka wa 2012, yahise arireka [ishuri], ibindi ntabwo tubizi. Ntabwo yize hano, bisobanuke neza.”
Young Grace ngo ntagaragara ku rutonde rw’abanyeshuri bagomba guhabwa impamyabumenyi muri uyu mwaka ngo kuko atigeze ahiga.
Kuba yakoze ibi ndetse akigaragaza mu ruhame nk’umunyeshuri warangije Kaminuza muri UTB ngo ntabwo bigomba kurangirira aha. Ubuyobozi bw’iri shuri ngo bugiye kwitabaza Polisi ifunge uyu mukobwa mu gihe bugitegura ikirego buzajyana mu rukiko.
Mbanzabugabo Jean Baptiste ati “Tugiye guterana nk’ubuyobozi twige kuri iki kibazo. Twamutumije ngo aze yisobanure ariko yabuze..."
"Igikurikiraho ni ukwitabaza Polisi imufate, kuko yiyitiriye kurangiza muri Kaminuza kandi abeshya. Ni icyaha gikomeye […] agomba kubihanirwa.”
Young Grace ararya indimi…
Twahamagaye Young Grace ku murongo wa Telefone ngo tumubaze byimbitse ibyo kurangiza kwe muri Kaminuza, yongera kuduhamiriza ko yamuritse igitabo cye kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2015.
Mu magambo avunaguye yagize ati “Nakoze defense y’igitabo ejo [kuwa Kane], nibwo nagitanze…”
Umunyamakuru akomeje kumubaza niba koko iki gitabo avuga ko yanditse abarimu ba Kaminuza ‘avuga ko arangirijemo’ bacyemeje, ntiyazuyaje yabishimangiye.
Abajijwe izina rya mwarimu wamuyoboye mu kwandika iki gitabo yasubije ajijinganya ati “Supervisor wanjye [mwarimu wanyoboye] ndakeka…”. Atarasoza interuro isobanura ibi, Young Grace yahise afunga telefone ye ndetse kugeza ubwo twasozaga iyi nkuru yari atarasubira ku murongo.
TANGA IGITEKEREZO