00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Young Grace yivuze ibigwi ashingiraho yiyita umuraperikazi wa mbere u Rwanda rufite

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 1 June 2014 saa 10:45
Yasuwe :

Young Grace usigaye wariyongereho amazina menshi nka Lady Boss, Willow, Swagga Girl , Mama Bingo, Umukecuru n’ayandi menshi , yeruye avuga ko ari we muraperikazi wa mbere ukomeye u Rwanda rwagize mu mateka y’umuziki kugeza uyu munsi .
Ubwo yari mu gitaramo i Rwamagana, Young Grace yabwiye abafana ko ari we muraperikazi wa mbere mu Rwanda ndetse akaba yemeza ko afite ibimenyetso ashingiraho yiyambika iri kamba .
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Young Grace, yasobanuye impamvu ashingiraho (…)

Young Grace usigaye wariyongereho amazina menshi nka Lady Boss, Willow, Swagga Girl , Mama Bingo, Umukecuru n’ayandi menshi , yeruye avuga ko ari we muraperikazi wa mbere ukomeye u Rwanda rwagize mu mateka y’umuziki kugeza uyu munsi .

Ubwo yari mu gitaramo i Rwamagana, Young Grace yabwiye abafana ko ari we muraperikazi wa mbere mu Rwanda ndetse akaba yemeza ko afite ibimenyetso ashingiraho yiyambika iri kamba .

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Young Grace, yasobanuye impamvu ashingiraho yemeza ko mu mateka y’umuziki nyarwanda ari we muraperikazi wa mbere ndetse bagenzi be bose ari we ubayoboye, haba mu bikorwa, ibikombe no kwigaragaza neza.

Ati, “Ni njye muraperikazi wa mbere u Rwanda rufite kuva umuziki nyarwanda wabaho . Impamvu mbyemeza njyewe nshingira ku bikorwa mfite n’ ibihembo negukanye . Muri 2009 i Rubavu negukanye igihembo cya Best Female Artist, Best Teen Artist negukanye muri Salax Awards 2010, muri 2011 ntwara Best MTN Caller Tune, muri 2012 ni njye muhanzikazi wigaragaje neza muri Salax Awards ntwara igihembo cya Best Red Carpet.”

Ngo nta wundi muraperikazi wigeze agerageza gutwara ibihembo nk'ibyo amaze kubona mu muziki

Akomeza agira ati, “Muri uwo mwaka wa 2012 nahise njya muri Primus Guma Guma bwa mbere , muri 2013 nihaye ikiruhuko kugira ngo mbanze nige neza, muri 2014 ngarutse mbabomora ninjira muri Guma Guma nerekana ko ari njye muraperikazi wa mbere . Ni inde ubihakana? Mumbwire undi wabikoze cyangwa wabigerageje ngo arushe Young Grace ? Bajye bemera ndabarenze kandi n’igikombe nzakigeraho”

Nubwo hari abandi baraperikazi bakora kandi bamutanze mu muziki, Young Grace yemeza ko abakobwa bose bakora injyana ya Hip hop nta n’umwe umugwa mu ntege. Yemeza ko ari uwa mbere akinikurikira, akaba n’uwa gatatu.

Uyu mukobwa yemeza ko ari we muraperikazi wa mbere ukomeye wabayeho mu mateka y'umuziki mu Rwanda kugeza ubu

Ati, “ Ndi uwa mbere kuva u Rwanda rwabaho, ndikurikira nkaba n’uwa gatatu , ubwo uwa kane simuzi . Uwo Paccy muvuga ntabwo yigeze andusha ahubwo yatangiye mbere yanjye . Yego aririmba neza, arakora ariko nzi neza ko na we azi ukuri . Njyewe nta mikino ngira, naje mbomora. Am Lady Boss, Swagga Girl, Mama Bingo, Young Grace Willow, n’igikombe nzakigeraho bumirwe”

Yasoje agira ati, “Nta muraperikazi nzi mu Rwanda watwaye igikombe uretse Young Grace, nta muraperikazi winjiye muri Guma Guma ngo yerekana ingufu ze utari Young Grace.”

REBA UKO IGITARAMO CYA PGGSS4 I RWAMAGANA CYAGENZE:

Video: Eliel Niyonzima

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages