Ni ubugira kabiri Young Grace yinjiye mu irushanwa asimbuye umuhanzi wasezeye kuko no muri 2014 yagiyemo asimbuye Knowless Butera wasezeye ku mpamvu ze bwite.
Young Grace yabonanye n’ubuyobozi butegura iri rushanwa ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki ya 30 Werurwe 2016. Ngo bamumenyesheje ko yemejwe nk’umuhanzi wa cumi wuzuza umubare w’abahatana uyu mwaka.
Ati “Navuganye n’abayobozi babanza kumbaza niba niteguye kujya mu irushanwa mbabwira ko ‘nta kibazo’. Banambajije niba mfite umwanya uhagije wo guhatana, nabwo nababwiye ko byose mbyiteguye.”
Mu kiganiro na IGIHE, Young Grace yavuze ko yihaye ingamba zikomeye nyuma yo guhabwa amahirwe yo guhatanita PGGSS. Ngo azabyitwaramo neza ku buryo izina rye rizamamara kurushaho.
Ati “Kera njyamo bwa mbere muri 2012 nari muto mu myaka, navuga ko hari byinshi nari ntarasobanukirwa ariko ubu nabaye mukuru. Nzakora ibishoboka nitware neza, ndashaka kubibyaza umusaruro.”
Young Grace ni umwe mu bahanzi bashyushya irushanwa kubera inkuru avugwaho n’udushya akora. Ku nshuro ya Gatatu agiye kurushanwa, ngo icyo yifuza ni “Ni ukugera kure hashoboka.”

Ni we watoranyijwe gusimbura Diana Teta hagendewe ku mpuzandengo y’amajwi y’ibyavuye mu matora kuko ni we wari umukurikiye mu manota. Hagize undi mukobwa uva mu irushanwa, yasimburwa na Oda Paccy naho mu bagabo hakwinjiramo Mico The Best.
Abahanzi 10 bemerewe gutanira PGGSS6 ni:
1. Bruce Melody
2. TBB
3. Jules Sentore
4. Urban Boyz
5. Christopher
6. Allioni
7. Danny Vumbi
8. Danny Nanone
9. Umutare Gaby
10. Young Grace

Igitaramo cya mbere cya Primus Guma Guma Super Star kizaba kuwa 14 Gicurasi 2016 mu Mujyi wa Gicumbi. Ibitaramo byavuye kuri 15 bigirwa umunani harimo bitandatu bya Live na bibiri bya semi-live.
TANGA IGITEKEREZO