Young Grace uvuga ko umwaka wa 2015 wamubereye isomo rikomeye ry’ubuzima, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Hanger Over’ ahuriyemo n’umuraperi Bull Dogg.
Ati “Uriya mwaka byari ibibazo gusa, sinakoze neza akazi kanjye. Uyu mwaka ni uw’imihigo n’ingamba nshya. Nyuma y’iyi video nshyize hanze hari ibindi bikorwa ngiye kuzana.”
Amashusho y’indirimbo ‘Hangover’ yatunganyijwe na King Philosophe musaza wa Young Grace. Aba bombi bafatanyije studio ikora indirimbo Kitchen Music ifite ishami rikora amashusho rya ‘Kitchen Pictures’ ari naho iyi video yakorewe.
Ati “Video twayikoreye muri Kitchen Pictures, ni studio yacu njye na King Philosophe. Ni na we wankoreye video, hari n’indi mishinga azamfashamo.”
Hangover by Young Graceft Bull Dogg
TANGA IGITEKEREZO