00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Young Grace yerekanye ikigaragaza ko afite ibyumviro by’abakobwa (Video)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 29 November 2014 saa 11:56
Yasuwe :

Abayizera Marie Grace benshi bazi nka Young Grace ahamya ko yiyumvamo ibyumviro bya gikobwa ijana ku ijana nubwo hari abamubonamo kuba umukobwa wapfubyemo umuhungu.
Young Grace washyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Sweety Poupou’ ahamya ko ari yo ya mbere ikwiye kwereka abapfobya ubukobwa bwe ko afite ibyumviro biranga umuntu w’igitsinagore haba mu migenzereze ye, mu mibereho ye, uko atekereza, imyambarire, uko umubiri we ukora n’ibindi.
Ati “Muri iyi ndirimbo murabona ko ndi umuntu (…)

Abayizera Marie Grace benshi bazi nka Young Grace ahamya ko yiyumvamo ibyumviro bya gikobwa ijana ku ijana nubwo hari abamubonamo kuba umukobwa wapfubyemo umuhungu.

Young Grace washyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Sweety Poupou’ ahamya ko ari yo ya mbere ikwiye kwereka abapfobya ubukobwa bwe ko afite ibyumviro biranga umuntu w’igitsinagore haba mu migenzereze ye, mu mibereho ye, uko atekereza, imyambarire, uko umubiri we ukora n’ibindi.

Ati “Muri iyi ndirimbo murabona ko ndi umuntu mukuru, ndi inkumi nyayo. Nta muhungu wisiga ibirungo ku minwa, haba mu buryo nanditsemo indirimbo yanjye cyangwa uko nakoze amashusho yayo murabona ko harimo gukura. Nubwo hari abakeka ko ndi agahungu ntabwo aribyo burya, ndi umukobwa wuzuye kandi nanjye mbyiyumvamo. Uko ngaragara muri iyi ndirimbo bibereke ko ntari umuhungu”

Imyitwarire, imyambarire n’imibereho ya Young Grace bigaragarira amaso ya benshi ko ari ibya gihungu ndetse bamwe bagakeka ko ataba umugore uhamye. Ku ruhande rwe ngo yiyumvamo ubukobwa kurusha kuba umuhungu ndetse afite intego yo kurushinga nabona uwo Imana yamugeneye.

Ati “Ibyo abantu babonesha amaso yabo baribeshya. Ndi umukobwa witeguye kuba narushinga nkabyara abana nanjye nkishimira kuba mama w’abana. Njye ntandukanye nab a bagore usanga ari abo mu gikoni. Njyewe ndashaka kuzaba umugore uhora mu mishinga yo kubaka inzu, kugura amamodoka no kuba umuherwe ntategereje ko umugabo wanjye abikora”

Kuva mu bwana bwe yitwaraga nk’abahungu. Ntiyitwaye nk’abahungu atangiye umuziki ahubwo akimenya ubwenge yasanze umubiri we umutegeka kwiberaho nk’abahungu. Gusa uburyo bw’imikorere y’umubiri we ni kimwe n’abandi bakobwa.

Ati, “Njye rero nakuze mfite imyitwarire ya gihungu haba no mu muryango wanjye, ku ishuri n’ahandi. Nko mu rugo mfite ababyeyi badutetesha cyane ku buryo burenze ariko wumve ko njye nangaga guteteshwa cyangwa kw akundi abakobwa bakunda ko ababyeyi babasura ku ishuri. Njye byabaga bigoye ko wansaga mu dutsinda tw’abakobwa baganira ibiganiro bya gikobwa, wapi kabisa nabaga ndi mu bajama twiterera story(twiganirira)”

Nyuma y’amashusho ya ‘Sweety Poupou’, Young Grace ari gutegura igitaramo cyo kuzasangira n’abana kuri Noheli.

Imodoka igaragara muri aya mashusho ni iya Young Grace

REBA SWEETY POUPOU HANO:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .