Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Supt Emmanuel Hitayezu yahamije ko uyu muhanzi yafashwe na Polisi y’u Rwanda akaba acumbikiwe kuri station ya Gisenyi.
Yagize ati “Nibyo, ayo makuru niyo, Young Grace twaramufashe, yafashwe ejobundi[kuwa Mbere tariki ya 1 Kamena 2015], yafatiwe i Rubavu, ni ibyaha akurikiranyweho ariko yabikoreye i Kigali”
Supt Emmanuel Hitayezu yavuze ko uyu muraperikazi agiye koherezwa i Kigali aho yakoreye ibyaha akurikiranyweho birimo gutanga sheki itazigamiye. Ati “Agomba koherezwa i Kigali, niho yakoreye ibyaha akurikiranyweho, uyu munsi turamwohereza aho yakoreye ibyaha”

Kuva mu mpera za Werurwe 2015 nibwo Young Grace yaburiwe irengero ndetse ntiyongera gutaha ku icumbi rye riherereye mu Nyakabanda i Kigali, muri icyo gihe byatangajwe ko yahunze inzego z’umutekano zamushakishaga kugira ngo aryozwe sheki ya miliyoni ebyiri itazigamiye yahaye umwe mu bacuruzi bakorera i Kigali amwizeza ibitangaza ko afite amafaranga kuri konti nyamara atari byo.

Muri Mata 2015 nibwo Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Mbabazi Modeste, yemereye itangazamakuru amakuru yari amaze iminsi avugwa, ko koko hari sheke itazigamiye Young Grace yahaye umuntu, bityo ko ashakishwa na Polisi.
Icyo gihe yagize ati "Sitasiyo ya Polisi y’i Nyamirambo hari sheke itazigamiye imukurikiranyeho. Twaramuhamagaye ntiyitaba, ubu igisigaye ni ugukurikiza inzira zisanzwe ziteganywa n’amategeko agakurikiranwa.”
Icyo amategeko agena ku cyaha akurikiranyweho
Ingingo ya 373 y’ Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 ivuga mu gika cya 1 n’icya 40 ko ; umuntu wese utanga, abizi, sheki itazigamiwe n’uwemera, abizi neza, kwakira sheki (cheque) itazigamiwe bahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshanu (5) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki; nibindi Umucamanza ashobora gutanga nkuko itegeko ribiteganya.
Naho ingingo ya 374 ivuga ko umuntu wese utanga sheki itazigamiwe, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi mirongo itanu (50.000), mu gihe nyir’ugutwara sheki nta buriganya yishyuwe mbere yo kuregera inzego z’ubutabera.

TANGA IGITEKEREZO