Nubwo yamaze iminsi mike mu gihome, Young Grace hari byinshi yize mu buzima ndetse agira n’inama asangiza abakunzi be ari nako abiseguraho.
Aganira na IGIHE, Young Grace yavuze ko atafunzwe azira ubuhemu cyangwa ubwambuzi ahubwo ko byatewe no kuba atarishyuye amafaranga yari arimo ku gihe bimuviramo gufungwa.
Isomo rikomeye uyu muraperi yakuye mu bizazane yahuye nabyo ni ukutizera abantu kuko bagutenguha ugatungurwa.
Yagize ati “Gufungwa kwanjye si ubuhemu cyangwa ubwambuzi ahubwo natengushywe no kutabonera igihe amafaranga bituma havuka ibibazo gusa abafana banjye nabagira inama yo kutajya bagirira icyizere ibyo badafite mu ntoki”.
Yongeraho ati “Ni ikosa rikomeye kwizera ikintu udafite mu biganza byawe kabone n’iyo yaba ari amafaranga ari kuri konti yawe, igihe uzaba utayafite mu ntoki zawe ntuzagire icyo wizeza umuntu”.
Mu minsi yamaze mu maboko ya Polisi, Young Grace ngo yize kwihangana no kumenya igisobanuro cy’ubuzima.
Ubuzima bushaririye yamaze mu gihome iminsi igera kuri ine bwatumye afunguka amaso, aca akenge ndetse ngo byamwigishije byinshi.
Young Grace yavuze ko mu myaka 21 yari amaze ku Isi, gufungwa ari cyo kibazo kirusha ibindi ubukana mu byo yagize.
Kuri ubu, yari ahugiye mu kwandika igitabo gisoza amashuri ye ya Kaminuza ariko yijeje abafana be ko bidatinze hari indirimbo aza gushyira hanze.
Iyi ndirimbo nshya azashyira hanze, ngo nta sano ifitanye n’ibihe bikomeye yari amazemo iminsi.
Ati “Ntaho bihuriye, iyo ndirimbo yitwa ‘Hangover’ nayikoranye na Bull Dogg nta sano ifitanye n’ifungwa ryanjye”.
TANGA IGITEKEREZO