00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Young Grace yarekuwe

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 5 June 2015 saa 11:26
Yasuwe :

Umuraperi Abayizera Marie Grace uzwi nka Young Grace yarekuwe na Polisi y’u Rwanda yari imaze iminsi imufunze kubera icyaha yari akurikiranyweho cyo gutanga sheki itazigamiye.

Young Grace ari umaze amezi agera kuri abiri yaraburiwe irengero kubera uyu mwenda watumye ashakishwa na Polisi y’u Rwanda, yatawe muri yombi kuwa Mbere tariki ya 1 Kamena 2015 afatiwe aho yari yihishe mu Mujyi wa Rubavu.

Kuwa Gatatu tariki ya 3 Kamena 2015 nibwo Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu yashyikirije uyu mukobwa Station ya Nyamirambo ari naho hari dosiye y’icyaha yari akurikiranyweho.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Kamena 2015, Young Grace yashyikirijwe ubushinjacyaha, nyuma yo kubazwa ahita arekurwa dore ko n’umwenda wa miliyoni ebyiri yaryozwaga umuryango we wari wamaze kuwishyura.

Nubwo uyu mukobwa ataraboneka kuri telefone ye igendanwa, mu kiganiro na musaza we witwa King Philosophe yahamirije IGIHE ko mushiki we yarekuwe kuwa Kane ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Yagize ati “Bamurekuye ejo , yarekuwe nyuma yo kugezwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, umwenda bari barawishyuye, bahise bamurekura ubu ari mu rugo.”

Young Grace agezwa mu rukiko hari bake mu nshuti ze z’i Kigali, nyina umubyara na barumuna be abana na bo aho bacumbitse mu Nyakabanda.

Kuva mu mpera za Werurwe 2015 nibwo Young Grace yaburiwe irengero ndetse ntiyongera gutaha ku icumbi rye riherereye mu Nyakabanda i Kigali, muri icyo gihe byatangajwe ko yahunze inzego z’umutekano zamushakishaga kugira ngo aryozwe sheki ya miliyoni ebyiri itazigamiye yahaye umwe mu bacuruzi bakorera i Kigali amwizeza ibitangaza ko afite amafaranga kuri konti nyamara atari byo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .