00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Young Grace yamuritse igitabo yanditse asoza Kaminuza

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 20 November 2015 saa 09:52
Yasuwe :

Abayizera Marie Grace uzwi nka Young Grace mu muziki, yamuritse igitabo yanditse asoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ndetse aritegura guhabwa impamyabushobozi mu Kuboza 2015.

Uyu mukobwa wigaga mu ishami rya Business Information and Technology ,yagaragaje ibyishimo ku ntambwe ikomeye ateye mu buzima anaboneraho umwanya wo kubwira abamukunda mu ndirimbo n’abafana be ko urugendo rugikomeje mu kwiyungura ubumenyi.

Young Grace wahawe amanota 70% ku gitabo yanditse, yashimiye cyane abamubaye hafi muri uru rugendo by’umwihariko ababyeyi be n’abavandimwe be.

Ati “Ndashimira cyane ababyeyi banjye bombi mu bufatanye bwabo mu kumpa uburere no kunyishyurira amafaranga y’ishuri."

Arongera ati "Nubwo byari inshingano zabo nk’ababyeyi ariko ni ukuri ndabashimiye kandi nsaba na Nyagasani ngo twese atwongerere igihe cyo kubaho nzabiture mbereke ko bataruhiye ubusa.”

Yibukije bagenzi be basoje amasomo ya Kaminuza ko bakwiye gukura amaboko mu mifuka bakihangira imirimo mu guhangana n’ubushomeri.

Ati “Ndashimira na none cyane abanyeshuri twiganye ku rukundo rwabo n’ubufatanye, umuhate, umurava no gukunda ishuri. Mwari inshuti nziza pe, namwe ni karibu mu bushomeri […] nako nimuze twihangire imirimo dukore…”

Young Grace arangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’amahoteli (RTUC) aho yigaga mu ishami ry’Ubucuruzi n’Ikoranabuhanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .