Abayizera Marie Grace wihaye izina ry’ubuhanzi rya Young Grace, ashimangira ko mu bintu bikomeye kurusha ibindi yasozanyije umwaka wa 2014 harimo impeta yahawe n’umukunzi we Ntwari Army, ngo ayifata nk’ipfundo ry’ibihe byiza basangiye.
Mu kiganiro na IGIHE, Young Grace yadutangarije byinshi yagezeho ndetse bikamushimisha muri 2014 ariko ngo nta cyaruta impeta y’urukundo yambitswe n’umukunzi we.
Yagize ati, “Umwaka wa 2014 wambereye mwiza, nageze kuri byinshi, nakoreye amafaranga ashimishije ariko icyanshimishije kurushaho ni uko umukunzi wanjye yanyambitse impeta ingaragariza urukundo amfitiye”.
Young Grace yakomeje adusobanurira ko impeta yambitswe ihatse byinshi ku rukundo rwe na Army ndetse avuga ko Imana nikomeza kubaha umugisha bateganya no kuzarushinga nubwo bataramenya neza igihe bazabikorera.
Uyu muraperi yahawe iyi mpeta mu mpera z’Ukuboza 2014 ubwo byari bimaze igihe bivugwa ko yaba yaratandukanye n’umukunzi we.
Uyu Army Ntwari ni we wagiye wambika Young Grace mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ya kane ndetse uyu mukobwa akunze kumugarukaho kenshi amushimira ko amuba hafi, amugira inama, ndetse anamushyigikira muri muzika ye.
Young Grace ubarizwa muri Label ya Incredible yavuze ko yishimiye ibikorwa byose yagezeho mu mwaka wa 2014, ashimira Imana ko yamubaye hafi ikamurinda we n’umuryango ndetse n’abafana.
TANGA IGITEKEREZO