Amakuru mashya agera kuri IGIHE yemeza ko uyu mukobwa ushakishwa na Polisi y’u Rwanda yaba asigaye aba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Kinshasa.
Umwe mu muryango wa Young Grace ari na we nshuti ye magara bavuganye bwa nyuma akiva mu Rwanda, yahishuriye IGIHE ko uyu muhanzi yaba yarerekeje muri iki gihugu abifashijwemo n’umusore witwa Amuri Samiri bakoranaga bya hafi nka manager we mu mwaka wa 2013.
Kumenya amakuru y’impamo ya Young Grace biracyari ingorabahizi, gusa iyi nshuti ye yashimangiye ko akanunu aheruka ku bijyanye n’aho uyu mukobwa yaba aherereye ngo ni uko ashobora kuba asigaye yibera i Kinshasa ndetse ngo akurikirana iby’ikibazo cye umunsi ku munsi ari nako yihisha bikomeye ngo hatagira umuca iryera.

Uyu muntu utifuje ko izina rye ritangazwa yagize ati “Mperuka kera ambwira ko ashaka kujya gusura abavandimwe muri Congo[…] nyuma nibwo numvise bivugwa mu itangazamakuru ko yatorotse, mpita nibuka ko yambwiraga ngo azajyana na Amuri, icyo gihe bari bafitanye ubucuti cyane. Niyo makuru mperuka, bashobora kuba barajyanye i Kinshasa”
Amakuru y’uko Young Grace ashakishwa na Polisi y’u Rwanda kubera sheki ya miliyoni ebyiri yatanze itariho amafaranga agitangira kuvugwa benshi babifataga nk’impuha gusa mu mpera za Mata 2015 Umuvugizi wa Polisi yemeje ko hari sheke itazigamiye Young Grace yahaye umuntu, bityo ko ashakishwa na Polisi.
Kuva mu ntangiriro za Mata 2015 kugeza ubu, Young Grace ntakigaragara i Kigali ntaheruka gukandagiza ikirenge ku icumbi rye riherereye muri Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali.

Biragoye cyane kumenya amakuru y’impamo y’ahantu aherereye, kumufatisha ku murongo wa telefone cyangwa irindi tumanaho iryo ari ryo ryose akoresha na byo ni ingorabahizi. Abo mu muryango we na bo ntibavuga rumwe ku igenda rye ndetse bose banyuranya indimi ku makuru y’umwana wabo.
TANGA IGITEKEREZO