Yahimbye ikinyoma aratahurwa
Kuwa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2015, Young Grace yabyutse akwirakwiza inkuru y’ibyishimo mu itangazamakuru no ku mbuga nkorambaga avuga ko afite ishimwe rikomeye nyuma yo kumurika igitabo cyandikwa n’abarangije Kaminuza.
Mu butumwa bw’ishimwe, Young Grace yari yavuze ko iki gitabo abarimu bagihaye amanota 70%. Yashimiye cyane ‘ababyeyi be bamwishyuriye amafaranga y’ishuri’ n’abantu bose ‘bamubaye hafi muri uru rugendo’.
Akimara kwivuga imyato nk’intiti yasoje amasomo, Ubuyobozi bwa Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB) bwatunguwe bikomeye n’uyu mukobwa ndetse bumwamaganira kure buvuga ko butamuzi mu banyeshuri bufite.
Mbanzabugabo Jean Baptiste, Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi ari naryo Young Grace yavugaga ko yarangirijemo, yabwiye IGIHE ko kaminuza igiye kujyana mu nkiko uyu muhanzi aryozwa kwiyitirira kurangiza muri iri shuri no gukoresha impapuro mpimbano zambika isura mbi ikigo.

Young Grace abonye ko bikomeye, yandikiye Kaminuza asaba imbabazi ngo bace inkoni izamba ikibazo gikemuke mu maguru mashya bitabanje kujya mu nkiko.
Kaminuza yamufatiye ibihano bikarishye
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi, Dr Tombola M. Gustave yavuze ko yakiriye ibaruwa ya Young Grace asaba imbabazi ku makosa yakoze gusa ‘ngo kubabarirwa kwe bisa n’ibidashoboka’.
Dr Tombola yabwiye IGIHE ko mu gusaba imbabazi, Young Grace yasobanuriye ishuri ko ‘yabeshye ko yarangije Kaminuza ashaka kwereka umuntu uba muri Canada wamwishyuriraga amafaranga y’ishuri ko ataruhiye ubusa’.
Ati “Yatubwiye ko hari umuntu ngo uba muri Canada wamwishyuriraga amafaranga y’ishuri yashakaga kwereka ko yarangije kaminuza. Urumva kumenya ukuri kwabyo biragoye, twebwe ntabwo twakwihanganira abanyamanyanga…”
Uyu muyobozi yavuze ko nubwo Kaminuza itaratangaza umwanzuro yafashe ku byaha uyu mukobwa yakoze, ngo mu bihano agomba guhabwa harimo kwirukanwa burundu.
Ati “Komite ishinzwe imyitwarire yateranye ejo, ntabwo turashyira ahagaragara umwanzuro ku byo yakoze. Ikizwi ni uko mu bihano bihabwa uwakoze amakosa nk’ariya ni ukwirukanwa burundu. Ntabwo yaguma mu banyeshuri bacu. Agomba kwirukanwa.”
Yicaye ku ntebe y’ishuri amezi atatu masa
Young Grace yabwiye IGIHE ko yakoze aya manyanga ageze mu mwaka wa Gatatu nyamara ishuri ryo rikavuga ko yize amezi atatu gusa mu mwaka wa 2012.
Yagize ati “Nari ngeze mu mwaka wa Gatatu, naburaga umwaka umwe ngo nsoze amasomo.”
Umuyobozi wungirije w’iyi Kaminuza yanyomoje ibyo Young Grace avuga ngo kuko yahize amezi atatu mu mwaka wa mbere mu 2012 nyuma ahita acumbika amasomo ntawe abimenyesheje.
Ati “Oya arabeshya, bigaragara ko yize hano amezi atatu gusa mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa mbere. Yize hano mu mwaka wa 2012 ava mu ishuri atanavuze ko abaye acumbitse amasomo.”
Young Grace ngo yasubiye muri Kaminuza mu mwaka wa 2014 yiyandikisha mu mwaka wa mbere nk’umunyeshuri mushya ndetse ahindura ishami ava mu ishami ry’Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi ajya mu rya Travel and Tourism Management.
Uyu mukobwa yariyandikishije gusa arongera aragenda hanyuma agaruka kuri iri shuri aje kwifotoza aherekejwe n’inshuti bishimira ko yarangije kandi ari ikinyoma nk’icya Semuhanuka.
Dr.Tombola ati “Kuva muri 2012 ntiyagarutse kwiga, yongeye kuza kwiyandikisha muri 2014 nabwo ajya mu wa mbere ndetse ahindura ishami. Bigaragare ko irya mbere ryari ryaramunaniye, yariyandikishije gusa aragenda, ntabwo yigeze yiga.”
Amafaranga ababyeyi bamuhaga yayakenyereyeho?
Ubuyobozi bw’iyi kaminuza buvuga ko nta faranga na rimwe Young Grace yigeze yishyura nubwo avuga ko yakoze aya manyanga ashaka kwereka umunyemari wo muri Canada wamuhaga amafaranga y’ishuri.
Dr.Tombola ati “Yari kwishyura atarize se? Ibyo birumvikana, ntabwo yigeze yishyura.”
King Philosophe musaza wa Young Grace yabwiye IGIHE ko amafaranga y’ishuri uyu mukobwa yayahabwaga n’ababyeyi ndetse ngo bakoraga uko bashoboye akayabonera igihe.
Ati “Iby’amafaranga, menya ibyanjye na we [Young Grace] akamenya ibye. Nsaba muzehe amafaranga na we bakamuha aye, ni mu rugo bayamuhaga.”

Uyu musore wari mu baherekeje Young Grace umunsi yavugaga ko yasoje kaminuza, avuga ko ibya mushiki we byamubereye urujijo ngo ku buryo atabona ibisobanuro abitangaho.
Young Grace aracyasobanya indimi
Mu minsi ishize, Young Grace yari yabwiye byinshi mu binyamakuru ko yifotoje afite igitabo nk’uwarangije Kaminuza afata amashusho y’imwe mu ndirimbo ze. Nyuma mu kwandikira kaminuza yaratakambye ndetse avuga ko ‘ibyo yakoze ari amanyanga akomeye’.
Mu kiganiro na IGIHE, yongeye kwivuguruza avuga ko yabeshye ko yarangije amasomo ya kaminuza agamije gushaka indonke. Ngo hari ikompanyi yagombaga kumusinyisha amasezerano gusa abangamirwa n’uko atari afite impamyabumenyi ya Kaminuza.
Ati “Nakoze biriya nshakisha uburyo nakwereka kompanyi twari tugiye gusinyana ko narangije kaminuza. Bagombaga kumpa amafaranga menshi […] nahisemo kubeshya, narabeshye nshaka amafaranga. Ni ikosa rikomeye nakoze…”

Young Grace utarashyikirizwa umwanzuro ishuri ryamufatiye, ngo yiteguye gusubukura akiga umwaka ‘wa nyuma’ akazahabwa impamyabumenyi yayikoreye.
Ati “Urumva hari hasigaye umwaka umwe, niteguye gukomeza amasomo nta kindi kibazo mfite. Ntabwo nzongera gukora amanyanga, ntabwo bizongera…”
Abayizera Marie Grace wemera ko ibyo yakoze ari amahano akomeye aracyatakamba asaba imbabazi abamutereye icyizere. Ngo ‘ibyamubayeho yabikoreshejwe no gushaka amafaranga mu buryo butanoze’.


Izindi nkuru wasoma:
– Young Grace yamuritse igitabo yanditse asoza Kaminuza
– Kaminuza igiye kujyana Young Grace mu nkiko
TANGA IGITEKEREZO