Ni ubwa mbere Young Grace yagaragaye ku rubyiniro afite iherena mu mukondo, mu gitaramo giheruka kubera i Kigali kuri Tapis Rouge i Nyamirambo, uyu mukobwa nabwo yari yambaye agapira kagarukira munsi y’amabere. Icyo gihe nabwo umukondo waragaragaraga ariko nta herena yari afite icyo gihe.
Akimara kuririmba i Huye, Anita yabajije Young Grace niba yaragendeye kuri Nicki Minaj ahitamo gutobora umukondo we undi yararuciye ararumira ntiyagira icyo asubiza.
Young Grace aheruka gutangariza IGIHE ko muri kamere ye yakuze akunda kwitwara nk’abahungu. Agitangira guca akenge ngo yasanze umubiri we umutegeka kwiberaho nk’abahungu.
Gusa uburyo bw’imikorere y’umubiri we ni kimwe n’abandi bakobwa. Kuba yitwara nk’abahungu, akambara nkabo ndetse ahanini akaba ari bo akunda kugendana na bo, Young Grace yemeza ko ari kimwe mu bimuhesha gukomeza kujya imbere no gushirika ubwoba ku rubyiniro.
Yagize ati “Njye nakuze mfite imyitwarire ya gihungu haba no mu muryango wanjye, ku ishuri n’ahandi. Nko mu rugo mfite ababyeyi badutetesha cyane ku buryo burenze ariko wumve ko njye nangaga guteteshwa cyangwa kw akundi abakobwa bakunda ko ababyeyi babasura ku ishuri.”
Yongeraho ati “Njye sinabyemeraga kabisa nabaga nimereye nk’abajama(abahungu), ntabyo gukumbura ababyeyi. Njye byabaga bigoye ko wansaga mu dutsinda tw’abakobwa baganira ibiganiro bya gikobwa, wapi kabisa nabaga ndi mu bajama twiterera story(twiganirira)”
Young Grace wavuze ko kwitwara nk’abahungu bimwongerera imbaraga no kutagira ubwoba imbere y’abafana, amaze igihe gito atangiye kwigaragaza ku rubyiniro nk’umukobwa mu gihe mu myaka yashize yabyangaga urunuka.
TANGA IGITEKEREZO