00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Young Grace arabwira abamutega iminsi muri Hip-Hop ko akiri ‘Umwamikazi w’Ishyamba’

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 26 October 2013 saa 05:40
Yasuwe :

Young Grace yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Queen Of The Jungle” bisobanuye mu Kinyarwanda biti ‘Umwamikazi w’Ishyamba’, indirimbo avugamo amagambo akarishye byumvikana ko aba abwira abahanzi bagenzi be.
Muri iyi ndirimbo Young Grace agira ati “Burya iwanjye bwakeye mukiri mu bitotsi, murare aharyana, muri utwana cyane, mu gihe mubona ntakora mukeka ko mba narazimye? Oya mba mpugiye mu by’iyi si ndimo mpangana n’ibyo abakurambere basize ndi umwamikazi w’ishyamba.” (…)

Young Grace yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Queen Of The Jungle” bisobanuye mu Kinyarwanda biti ‘Umwamikazi w’Ishyamba’, indirimbo avugamo amagambo akarishye byumvikana ko aba abwira abahanzi bagenzi be.

Muri iyi ndirimbo Young Grace agira ati “Burya iwanjye bwakeye mukiri mu bitotsi, murare aharyana, muri utwana cyane, mu gihe mubona ntakora mukeka ko mba narazimye? Oya mba mpugiye mu by’iyi si ndimo mpangana n’ibyo abakurambere basize ndi umwamikazi w’ishyamba.”

Akongera ati “Burya aho mwanyuze nashyizeho ikiraro”.

Akongeraho ati "Hari ihame ntakuka, sinteze kubivaho, sinteze kubireka niba ukeka ko nzava ku ntebe uribeshya keretse umunsi natanze."

Reba amashusho y’indirimbo "Queen Of Jungle" ya Young Grace:

Iyi ndirimbo yari yarafatiriwe na Spotlight, igaragaramo amashusho atandukanye n’asanzwe, kuko Young Grace aba yambaye imyenda yizingirijeho ibyatsi bibisi bitoshye, aterurwa yambutswa imigezi ateruwe.

Mu ndirimbo nshya yitwa "I’m Back" yakoreye muri Top 5 Sai, studio yatangiriyemo, Young Grace yongera gushimangira ko yagarutse mu muziki kandi ko ashikamye nta wuzamuhangara, ko atigeze azima.

Muri iyi ndirimbo nshya Young Grace agira ati "Bamwe baketse ko ari n’ubushobozi buke nohereje amadorali kuri konti yanjye mubona ndacyicaye muhera mu rujijo."

Uretse Young Grace, muri iyi minsi abaraperi n’abandi bahanzi muri rusange mu Rwanda, bari guterana amagambo babinyujije mu ndirimbo buri wese avuga ko ari we ushoboye umuziki.

Young Grace yitegura mbere gato y'uko hafatwa amashusho
Young Grace ari kumwe n'abamufashije mu ifatwa ry'amashusho mu ndirimbo "Queen Of Jungle"
Aha hari mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo "Queen Of Jungle"
Nyuma yo gufata amashusho y'indirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages