Uyu mukobwa ubusanzwe witwa Abayizera Marie Grace, ni umwe mu bahanzi b’abakobwa bigaragaje cyane mu Rwanda ndetse yagiye ahamagarwa mu bahatanira ibihembo ubundi akitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar.
Mu kiganiro na IGIHE, Young Grace witegura kumurika album ya kabiri, yagarutse ku myiteguro arimo y’igitaramo gikomeye azakora ku wa 2 Ukuboza i Rubavu aho yatangiriye umuziki.
Young Grace avuga ko ari igitaramo kizagaragaza urwego ageze ku bakunzi b’umuziki aho yawutangiriye ndetse kikazaba umwanya mwiza wo kwishimana na bo. Azamurika album yise "20à22ans" ikubiyeho ibyo yanyuzemo mu myaka ibiri ishize.
Yagize ati "Nayise 20à22ans kubera ko indirimbo nyinshi mu ziyigize ahanini zakozwe hagati y’iyo myaka, ni bwo izina Young Grace ryamenyekanye cyane. Habayemo amateka maremare ku muziki wanjye."
Yongeyeho ati "Usibye indirimbo Whisky ya Papa mu zitarasohoka hari iyitwa 20à22ans ari nayo nitiriye album, ikubiyeho amateka atandukanye ku byo nanyuzemo muri iyi myaka. Nyuma yo kumurika album nteganya kwagura umuziki, nta gushidikanya nizeye ko iyi album insiga ku rwego rwiza mu Rwanda, igisigaye bizaba ari ukuwagurira hanze y’u Rwanda."
Young Grace avuga ko urugendo rwe mu gihe amaze mu muziki yahuriyemo na byinshi ariko by’umwihariko akishimira intera yagezeho n’abamufashije kugera aho ageze muri iki gihe, aho umuziki we uzwi mu gihugu nubwo yawutangiriye i Rubavu.
Yagize ati "Ni ntambwe ishimishije ntabwo byari byoroshye ko umuntu ava mu ntara agahatana n’abandi asanze kandi bikagenda neza. Hari byinshi byari bigoye, gusiga umuryango, kuza no gutangira kwibana byatumye mfata izindi nshingano wenda igihe kitaragera. Byari ukugira ngo nkomeze nsunike umuziki wanjye ugire aho ugera, ntabwo byari byoroshye gusa nta mbogamizi nyinshi nahuriyemo na zo."
Young Grace avuga ko muri iki gihe yageze kuri byinshi yasaruye mu mbaraga yashoye mu muziki mu myaka ishize ndetse akaba yaratangiye no gutekereza gushora mu bindi bikorwa bimwinjiriza amafaranga ariko byose bikajyana no gucuruza izina yawubatsemo.

Igitaramo Young Grace azamurikiramo album ya kabiri yise "20à22ans" giteganyijwe kubera muri Sunrise Hotel i Rubavu ku wa 2 Ukuboza 2017, aho kwinjira bizaba ari 3000 Frw mu myanya rusange na 5000 Frw mu y’icyubahiro.
Mu kumurika album ye ya kabiri Young Grace azaherekezwa ku ivuko n’abahanzi barimo abakunzwe i Kigali ndetse n’abagezweho i Rubavu. Azafatanya na Bulldogg, Ama G, Marina, Aime Bluestone, Lil G, Khalidy, The Same n’ababyinnyi bo muri Sniperz.


TANGA IGITEKEREZO