Umuraperi Young Grace yafashwe na Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda atwaye imodoka nta cyangombwa na kimwe afite, imodoka ye barayipakira bajya kuyifunga ananirwa kwihangana ahita ahamagara nyina kuri telefone amubwira ko akeneye ubufasha bwihuse.
Kuwa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2014 nibwo Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yafatiye Young Grace i Gikondo yitwaye mu modoka ye yo mu bwoko bwa Mercedes Benz. Bamaze kumuhagarika, basanze nta cyangombwa na kimwe afite cyemerera umuntu gutwara ibinyabiziga bityo bahita bafata iyi modoka ye bayipakira mu kimodoka kikorera ibindi binyabiziga bajya kuyifunga.
Mu kiganiro na IGIHE, Young Grace yadutangarije ko amaze gufatwa yatakambiye Polisi biba iby’ubusa , abonye binaniranye ahita yitabaza nyina utuye mu Mujyi wa Rubavu ngo agire icyo akora ku byo Polisi yari imukoreye. Guhamagara nyina , ngo yabitewe n’ubwoba bwinshi yagize buvanzemo ibitekerezo by’abana.
Yagize ati “N’ukuri nubwo bamfashe nta byangombwa byo gutwara mfite, ndashima polisi yacu kuko ikora akazi kayo neza. Ninginze afande ngo ambabarire aranga mbonye nta yandi mahitamo mfite bamaze gupakira imodoka yanjye bayitwaye nahise mpamagara mama ngo ndebe ko hari icyo yamfasha biranga”
Polisi y’u Rwanda imaze gufata Young Grace ku bw’amakosa akomeye yafatiwemo, yahise imwibutsa ko gutwara ibinyabiziga nta cyangombwa ufite bifite ingaruka zikomeye cyane haba ku mushoferi ndetse n’abandi bakoresha umuhanda aba agendamo dore ko bishobora kwambura benshi ubuzima.
Kugira ngo asubirane imodoka ye, uyu mukobwa agomba kwishyura muri Rwanda Revenue amafaranga y’u Rwanda 85,000 harimo ibihumbi 35 yo kwishyura imodoka yapakiye iyo yafatanwe ndetse na 50 y’amande yo kuba yafashwe atwaye nta cyangombwa afite.
Nyuma yo gufatwa, Young Grace arateganya ko mu ntangiriro za Mutarama 2015 azakora ikizamini akabona ibyangombwa bimwemerera gutwara ibinyabiziga kugira ngo yirinde kongera gufatirwa muri aya makosa.
Uyu mukobwa ubarizwa muri Label ya Incredible yavuze ko yishimiye ibikorwa yagezeho mu mwaka wa 2014, ashimira Imana ko yamubaye hafi ikamurinda we n’umuryango ndetse n’abafana.
TANGA IGITEKEREZO