Mu kiganiro na Young Grace wari amaze amezi atatu adakandagira i Kigali, yavuze ko ubu yasubiye mu buzima busanzwe ndetse akaba yaramaze gukiranuka n’abo yari afitanye na bo ibibazo.
Nk’ibisanzwe, Young Grace agiye gusubukura umuziki ndetse akaba yasubiye mu ishuri.
Nubwo byavugwaga ko yavuye mu ishuri, uyu mukobwa yabihakanye ahubwo asobanura ko mu gihe cyose amaze ntawe umuca iryera ngo mu ishuri ryabo bari barahagaritse amasomo bahabwa umwanya wo gutegura ibitabo bazamurika mu gusoza Kaminuza.
Yagize ati “Gahunda mfite nyuma y’igihe kitari gito nari necetse ni ugukomeza gahunda zanjye zose haba iza muzika, amasomo ndetse na gahunda zanjye zo mu buzima busanzwe”
Uyu mukobwa wiga mu Ishuri rikuru ry’amahoteli n’ubukerarugendo (RTUC) mu ishami rya Business Information and Technology , yavuze ko yatangiye kwandika igitabo gisoza amasomo ya Kaminuza, bitarenze muri Kamena 2015 akazaba yakirangije.

Ati “Oya ntabwo nahagaritse ishuri, ni nk’aho twarangije kuko dusigaje amasomo abiri gusa ,ubu ndimo kwandika igitabo nzatanga mu kwezi kwa munani”
Young Grace yasubiye mu buzima bwo kubaho nta cyikango nyuma y’amezi agera kuri atatu yaraburiwe irengero kubera umwenda watumye ashakishwa na Polisi y’u Rwanda. Yatawe muri yombi kuwa Mbere tariki ya 1 Kamena 2015 afatiwe aho yari yihishe mu Mujyi wa Rubavu.

Kuwa Gatatu tariki ya 3 Kamena 2015 nibwo Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu yashyikirije uyu mukobwa Station ya Nyamirambo ari naho hari dosiye y’icyaha yari akurikiranyweho.
Tariki ya 4 Kamena 2015, Young Grace yashyikirijwe ubushinjacyaha, nyuma yo kubazwa ahita arekurwa dore ko n’umwenda wa miliyoni ebyiri yaryozwaga umuryango we wari wamaze kuwishyura.
Nyuma yo kurekurwa yakorewe ibirori byo kumwakira no kumuha ikaze muri Kigali. Ubu araryama agasinzira, ndetse nta kibazo ngo nta kibazo na gito agifite muri we.








TANGA IGITEKEREZO