Young Grace yabwiye IGIHE ko iyi studio bise ‘Kitchen Pictures’ yatangiye mu mpera z’umwaka ushize. Mbere bibandaga mu gukora amafoto nyuma baza no gushyiramo ishami ry’amashusho y’indirimbo.
Studio ya Kitchen Pictures ishamikiye ku nzu itunganya umuziki nyina yashinze mu Mujyi wa Rubavu.
Young Grace ati “Ni studio ikora amashusho yitwa Kitchen Pictures, twayikoze ku bufatanye na mama; ni we wabikoze anaduha ubushobozi bwo kuyitangira. Mbere yatangiye ikora amafoto gusa haza kwiyongeramo ibindi bikoresho ubu dukora na video.”
Inzu itunganya umuziki yashinzwe na nyina wa Young Grace mu Mujyi wa Rubavu, ikorerwamo indirimbo z’abahanzi bakizamuka i Rubavu ndetse ifite Producer uyikoramo mu buryo buhoraho.
Kitchen Pictures yo ikorera i Nyamirambo mu nzu Young Grace na musaza we King Philosophe bacumbitsemo. Niyo yakorewemo amashusho y’indirimbo Hangover ya Young Grace na Bull Dogg, indirimbo za TNP, Zappa n’abandi.
King Philosophe na we w’umuhanzi, ni we ukorera muri Kitchen Pictures, yunganirwa n’abandi babifitemo ubuhanga iyo bagize akazi kenshi.
Young Grace ati “Ubu ikorera mu rugo, inzu ducumbitsemo njye na musaza wanjye harimo icyumba twashinzemo studio. Philosophe ni we uyikoreramo…”
TANGA IGITEKEREZO