– Young Grace yavutse kuwa 19 Nzeri 1993
– Mu mwaka wa 2009 nibwo yinjiye mu muziki, akora indirimbo yise Hip Hop Game
– Kugeza ubu ahamya ko atunzwe n’umuziki. Yirihira ishuri, yaguze imodoka n’ibindi…
Kuwa 19 Nzeri 1993 i Rubavu mu cyahoze ari Gisenyi havutse umwana w’umukobwa bamwita Abayisenga Marie Grace. Uyu niwe waje kwitwa Young Grace, izina ritoroshye na busa mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda.
Uyu mukobwa w’urubavu ruto, ni imfura mu muryango w’abana batatu, akurikirwa na musaza we hagaheruka umukobwa. Afite ababyeyi bombi, yiga muri Kaminuza mu mwaka wa 2.

Mu gihe uyu muhanzikazi yizihiza Isabukuru y’imyaka 21 ishize avutse, atangaza ko hari byinshi yishimira ahanini yagezeho kubera gukora umuziki.
Mu kiganiro na IGIHE, Young Grace yagize ati “ Ubu ndishimira ibyo maze kugeraho kuva navuka, ninjiye mu muziki mu mpera za 2009, navuga ko byampiriye, icyo gihe nakoze indirimbo nyita Hip Hop Game, ubu maze gukora album ebyiri imwe nayise Hip Hop Game iya kabiri ntirabonerwa izina…maze gusarura byinshi mu muziki harimo kugwiza inshuti nzikesha umuziki, kumenyana n’abantu benshi."
Akomeza agira ati "Umuziki umfasha kwiyishyurira ishuri, wampaye imodoka n’ibindi, mbese umuziki wamfashije gukura, nsa n’uwacutse, nikemurira ibibazo ntabanje kwiyambaza ababyeyi,…”
Nubwo Young Grace yishimira ibi ariko, yatangiye umuziki rwihishwa gusa agira amahirwe ntiyabangamirwa n’ababyeyi. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE muri Gicurasi uyu mwaka, yasubiyemo uko yatangiye umuziki.
Yagize ati “Indirimbo ya mbere ‘Hip Hop Game’ nayikoze niga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye, amafaranga nayikoresheje ni ayo nagavuye mama aho yacururizaga kuko numvaga ntabwira umubyeyi ngo mpa amafaranga yo kujya gukora indirimbo ngo ayampe. By’amahire, naje gukora indirimbo nyijyana kuri radio RC Rubavu irakundwa na mama abyumvise biramushimisha, guhera ubwo atangira kumfasha muri muzika yanjye.”
Uyu muhanzi uri kurangiza umwaka wa Kabiri muri Kaminuza, amaze no kujya ku rutonde rw’abahanzi b’Abanyarwanda batunze imodoka bakuye mu muziki.
Young Grace amaze kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star inshuro ebyiri, mu 2012 no mu 2014. Uyu mwaka yaje ku mwanya wa 9 mu bahanzi 10 bahatanaga. Yahembwe miliyoni imwe y’amanyarwanda.


TANGA IGITEKEREZO