Uwizihiwe Charles w’imyaka 27, ni umuhanzi ukinjira mu muziki akaba yavuze ko agiye gukora injyana gakondo nyarwanda.
Uwizihiwe kuri ubu ubarizwa mu Bubiligi, yari asanzwe akora muzika ariko mu matorero no gufasha abandi bahanzi. Mu hantu yakoreye ubuhanzi, harimo Itorero ry’Igihugu Urukerereza, Inganzo Ngari ndetse akanafasha abandi bahanzi ku giti cyabo nka Kayirebwa, Muyango, Fofo n’abandi.
Avuga ko kuri ubu yahisemo gukora ku giti cye kuko ashaka gukomeza kuzamura impano ye mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
Mu rugendo rwo gukora muzika ku giti cye, Uwizihiwe akaba yashyize ahagaragara indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Umwiza wanjye’. Iyi ndirimbo ikaba iri mu njyana gakondo nyarwanda ariko icurangishije ibicurangisho bya kizungu.
Kanda hano wumve Umwiza wanjye ya Uwizihiwe
Mu kiganiro na Uwizihiwe yagize ati "Gahunda yanjye ni ugukora muzika y’umwimerere kandi ifite ubutumwa bwubaka umuryango nyarwanda”.
Abajijwe icyo asaba Abanyarwanda bagiye kujya bakurikirana ibihangano bye, yagize ati “Ndasaba Abanyarwanda gukunda no gushyigikira umwimerere w’ibihangano nyarwanda, kuko bifite umwihariko kandi biruta byinshi by’ i mahanga twirirwa twumva.”
Gukora umuziki wenyine ntabwo bizabuza Uwizihiwe gukomeza gukorana n’abandi bahanzi mu ndirimbo n’ibitaramo bitandukanye kuko ngo inganzo ye ntiyenda gukama kandi si na byiza kwihererana impano.








TANGA IGITEKEREZO