00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urban Boyz yiteze igihembo muri Hipipo Awards 2015

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 17 December 2015 saa 11:17
Yasuwe :

Nizzo, Humble Jizzo na Safi Madiba bagize itsinda rya Urban Boyz biteguye kwegukana igikombe bagahigika ibihangange bahanganye mu cyiciro cya East Africa Super Hit muri Hipipo Awards.

Muri 2014 iri tsinda nabwo ryagaragaye mu bahatana muri Hipipo Awards ariko ntibatahana igikombe. Kuri iyi nshuro abagize Urban Boyz ngo bizeye neza ko igikombe bazagitahana mu rwa Rwanda bashingiye ku burambe bamaze kubona mu irushanwa.

Mu kiganiro Nizzo yagiranye na IGIHE, yavuze ko kugaragara mu bahatana ubwabyo ari amahirwe bityo bakaba bizeye ko nta kabuza bazaboneka mu bahanzi bazahembwa.

Yagize ati “Ni ibyishimo kuri twe kuba twarongeye kugaragara mu bahatanira ibihembo bya Hipipo Awards, ubushize twatashye imbokoboko ariko kuri ubu twiteguye gutahana igikombe.”

Nizzo yavuze ko uburambe bakuye muri ibi bihembo umwaka ushize aribwo bishingikirije ndetse ngo nta gihunga batewe no kuba barimu cyiciro cy’abahanzi bakomeye kurusha Urban Boyz.

Kugeza ubu Urban Boyz ntiramenya byinshi ku bijyanye n’ibirori byo gutanga ibihembo bya Hipipo Awards. Ubushize bararirimbye gusa kuri ubu ntibazi neza niba bazongera gushyirwa mu cyiciro cy’abazasusurutsa ibirori.

Indirimbo z’Abanyarwanda zihatanye mu cyiciro z’icy’izakunzwe cyane muri Afurika y’Uburasirazuba ni ‘Nka Paradizo’ ya Princess Priscillah afatanyije na Meddy ndetse na Till I Die ya Urban Boyz bafatanyije na Riderman.

Izi ndirimbo zihanganye n’izindi zakunzwe mu buryo bukomeye nka Nana ya Diamond, Sura Yako ya Sauti Sol, Mwana ya Ali Kiba, Woman ya Juliana n’izindi.

Indirimbo zihatanye mu cyiciro cya East Africa Super Hit:

1. Weka Weka ya P-UNIT (KENYA)
2. Sura Yako ya Sautisol (Kenya)
3. Nana ya Diamond Platnumz (Tanzania)
4. Nobody But Me ya Vanessa Mdee Ft. K.O (Tanzania)
5. Mwana ya Alikiba (Tanzania)
6. Nka Paradizo ya Priscillah Ft Meddy (Rwanda)
7. Till I Die ya Urban Boyz Ft Riderman (Rwanda)
8. Woman ya Juliana Kanyomozi (Uganda)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .