00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urban Boyz yakoranye indirimbo n’umuhanzi uyoboye abandi kuri YouTube muri Afurika

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 15 April 2015 saa 01:52
Yasuwe :

Nyuma y’indirimbo ‘Tayali’ bakoranye n’umuhanzi Iyanya, umwe mu bahagaze neza muri Nigeria, yanakunzwe cyane mu Rwanda muri 2014 ndetse ikabahesha amahirwe yo guhatanira ibihembo bikomeye muri Afurika, itsinda rya Urban Boyz ryakoze indi ndirimbo rihuriyemo n’icyamamare Timaya wo muri Nigeria.

Ku rutonde ruherutse gukorwa na YouTube , indirimbo Bum Bum ya Timaya afatanyije na Sean Paul, ni yo iyoboye izindi muri Afurika mu kurebwa cyane kuri uru rubuga, imaze kurebwa inshuro zisaga 20, 849, 048. Ubwo Urban Boyz iherutse muri Nigeria aho yari ihagarariye u Rwanda mu iserukiramuco rya muzika rizwi ku izina rya Gidi Culture Festival yanagize amahirwe yo guhuza ingufu na Timaya, umwe mu bahanzi bihagazeho muri Afurika.

Ubufatanye bwa Urban Boyz na Timaya bwabyaye indirimbo bise ‘Show Me Love’ yamaze kujya hanze mu buryo bw’amajwi ndetse kuri ubu ikaba igiye gutunganywa mu buryo bw’amashusho nk’uko Humble Jizzo, umwe mu bagize iri tsinda yabibwiye IGIHE.

Yagize ati “Mu rugendo twagiriye muri Nigeria hari ibintu bikomeye twungukiyemo, uretse kuba twararirimbye muri iri serukiramuco rya Gidi Culture Festival, twanabonanye n’abandi bahanzi bakomeye muri Afurika nka Awilo Longomba, Yemi Alade, Falz, EL wo muri Ghana , ba Victoria Kimani wo muri Kenya n’abandi.”

Yungamo ati “Igikomeye kurusha ibindi ni indirimbo twakoranye na Timaya, uyu muhanzi na we arakomeye muri Afurika kandi mu Rwanda benshi baramuzi ndetse ingufu izina rye rifite muri Afurika twizeye neza ko hari ikintu gikomeye azatwongerera mu kuzamuka kwa Urban Boyz”

Nyuma y’uko Urban Boyz na Timaya bashyize hanze indirimbo ‘Show Me Love’ bakoranye mu buryo bw’amajwi ngo bitarenze Gicurasi 2015 bazatunganya amashusho yayo ndetse nayo ahite ajya hanze. Bari bifuje ko bava muri Nigeria iyi ndirimbo itunganyijwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho ariko akazi kenshi kagose Timaya gatuma bataha batabirangije nk’uko babyifuzaga.

Humble Jizzo yagize ati “Twashakaga ko tuva muri Nigeria dukoze Audio na Video ariko byaratugoye cyane kuko Timaya yagize akazi kenshi bituma dutahana Audio gusa. Icyo twakwizeza abafana ni uko muri Gicurasi 2015 iyi ndirimbo izakorerwa Video kandi nayo twizeye ko izatanga umusaruro urenze uwa ‘Tayali’”

Muri iri serukiramuco ngo bungukiyemo byinshi bikomeye bizanabafasha gukomeza kuzamura urwego rw’umuziki wabo gusa ngo by’umwihariko indirimbo ‘Tayali’ yabafunguriye amayira. Mu biganiro bagiye bagirana n’ibitangazamakuru mpuzamahanga byari byitabiriye iri serukiramuco buri munyamakuru yabanzaga kubabwira ko ‘Tayali’ ari indirimbo ibahagarariye mu bihugu bitandukanye.

Yagize ati “Twagiranye ibiganiro n’abanyamakuru bakomeye muri Afurika, ahantu hose batubwiraga ko Tayali ari indirimbo bazi kandi banayishimiye. Yadufunguriye amayira, ikindi kandi ni uko iyi twakoze na Timaya yo izaturenza imipaka kurusha ‘Tayali’ ndetse n’izina ryacu rikomeze kwaguka”

Enetimi Alfred Odon uzwi nka Timaya, ku myaka 38, ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo, akaba ari na we washinze itsinda rya Dem Mama Soldiers. Yamenyekanye cyane mu muziki mu mwaka wa 2006 ubwo yasohoraga indirimbo yitwa "Dem Mama".

Yegukanye ibihembo bikomeye mu myaka yose amaze mu muziki. Yakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Bum Bum’ ft Sean Paul, ‘Sanko’, ‘Ukwu’ n’izindi nyinshi.

Timaya ni we uyoboye urutonde rw’abahanzi bo muri Afurika barebwe cyane kuri YouTube. Ari imbere y’abahanzi bakomeye nka P Square, Bracket, Davido, Yemi Alade, Diamond n’abandi benshi bubatse izina mu buryo bukomeye kuri uyu Mugabane.

Ubwo baririmbaga muri iri serukiramuco
Urban Boyz babonanye na Victoria Kimani
Baganiriye n'amaradiyo atandukanye muri Nigeria
Televiziyo zitandukanye zarabegereye zibabaza ku muziki wabo n'uw 'u Rwanda
Amwe mu maradiyo mpuzamahanga nayo yagiranye na bo ikiganiro
Banabonanye n'umwe mu banyamakuru ba MTV Base
Ubwo bari bagarutse i Kigali

UMVA IYI NDIRIMBO HANO:

Twitter:@murungisabin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .