00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urban Boyz muri Nigeria gukorana indirimbo n’umwe mu byamamare

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 21 April 2014 saa 12:14
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2014 nibwo Urban Boyz bazerekeza mu mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria gukorana indirimbo n’umwe mu bahanzi bakomeye hagati ya Iyanya, Davido, Flavour cyangwa Wizkid.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Humble Jizzo, umwe mu bahanzi batatu bagize itsinda rya Urban Boyz yadutangarije ko ibyangombwa byose bisabwa kugira ngo we na bagenzi be bazabashe kwerekeza muri Nigeria ndetse bahamare ibyumweru bigera kuri bibiri, bamaze kubibona. Bose uko ari batatu, (…)

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2014 nibwo Urban Boyz bazerekeza mu mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria gukorana indirimbo n’umwe mu bahanzi bakomeye hagati ya Iyanya, Davido, Flavour cyangwa Wizkid.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Humble Jizzo, umwe mu bahanzi batatu bagize itsinda rya Urban Boyz yadutangarije ko ibyangombwa byose bisabwa kugira ngo we na bagenzi be bazabashe kwerekeza muri Nigeria ndetse bahamare ibyumweru bigera kuri bibiri, bamaze kubibona. Bose uko ari batatu, biteguye uru rugendo mu buryo budasubirwaho.

Safi, Nizzo na Humble Jizzo bazamara ibyumweru bigera kuri bibiri mu gihugu cya Nigeria

Humble Jizzo ati, “Ni byo tugiye kwerekeza muri Nigeria, tuzagenda ejobundi kuwa Gatatu. Urban Boyz, tugiye mu mujyi wa Lagos mu rwego rw’akazi k’umuziki, hari indirimbo tugiye gukorera muri kiriya gihugu ndetse abahanzi tuzakorana nabo twamaze kuvugana nabo igisigaye ni ukwerekezayo gusa, ibindi byose biri ku murongo”

Nubwo aba bahanzi bamaze kunoza umugambi wo kwerekeza muri Nigeria, nta mahitamo baragira ku muhanzi bazakorana na we.

Ati, “Ntabwo turamenya neza umuhanzi tuzakorana na we, gusa hagati ya Davido, Iyanya, Flavour na Wizkid, umwe muri bo tuzava Nigeria dukoranye na we indirimbo. Twanze kwizera umuhanzi umwe kuko abanyamahanga hari igihe bagira gahunda nyinshi ugasanga birahindutse. Twahisemo kuvugana n’abahanzi barenze umwe kugira ngo umwe nibidakunda dukorane n’abandi”

Urban Boyz bazamara muri Nigeria igihe kigera ku byumweru bibiri. Bazava muri iki gihugu bamaze gukora iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho ndetse nibibakundira ngo bazashaka uburyo umubano abahanzi ba Nigeria bafitanye n’abo muri Amerika nabo bawinjiramo ari nabyo bishobora kuzafasha ubuhanzi bwabo kurenga imbibe z’u Rwanda.

Humble ati, “Urabona abahanzi benshi muri Nigeria hari uburyo bafitanye umubano n’abo muri Amerika, ntawamenya hari igihe natwe twahita tubona amahirwe yo kunga ubumwe n’Abanyamerika kandi byaba ari amahirwe akomeye kuri Urban Boyz. Tuzakora uko dushoboye kandi iyo ndirimbo yacu wenda icurangwe ku mateleviziyo akomeye nka MTV na Channel O”

Aba bahanzi basoje ikiganiro twagiranye nabo bashimira abafana babo bose nyuma y’uko kuwa Gatandatu tariki ya 19 Mata 2014 babahaye impano zikomeye zirimo ihene eshatu, kubasengera no kubereka ko bashyigikiye ubuhanzi bw’iri tsinda.

Urban Boyz bagiye kwerekeza muri Nigeria bamaze gusabana n'abafana babo.

Ati, “Ntitwakwirengagiza gushimira abafana bacu. Baduhaye ihene eshatu, ibaze abafana guhera ku mwana w’imyaka 3 kugeza ku barengeje imyaka 50, bakusanyije amafaranga tubona mu gasanduku havuyemo asaga ibihumbi 200. Izo hene zo twazihawe n’umufana wacu umwe udukunda cyane, kandi na twe turamusabira umugisha. Baradusengeye, batwereka ko nabo bashyigikiye umuziki wacu”

sabin@igihe.rw


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .